Ikirunga cyo muri Congo cyagaragaje ibimenyetso bikangaranye byatumye Abanyekongo beregeye u Rwanda baburirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikirunga cya Nyamulagira cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gishobora kuruka kandi ibikoma byacyo bikaba byashokera muri Pariki ya Virunga, none abatuye mu Mujyi wa Goma n’ibice bihakikije, bahawe ubutumwa bw’uburyo bagomba kwitwara.

Byatangajwe n’Ikigo kigenzura ibijyanye n’ibirunga cya Goma kizwi nka OVB (Observatoire Volcanique de Goma) mu itangazo cyashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rya OVB ritangira risaba abatuye muri uyu Mujyi wa Goma ndetse no mu bice biwukikije ko bakwiye kumenya aya makuru yerecyeye ibimenyetso byagaragajwe n’iki kirunga cya Nyamulagira.

Iki kigo gishinzwe iby’ibirunga, kivuga ko kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri aka gace ka Goma no mu bice bihakikije hagaragara urumuri rwinshi.

Iri tangazo rikomeza rigira riti Ibimenyetso bigaragara ubu byikirunga byerekana ko hari ukwivumbagatanya kwa magmas (ibikoma biba mu kirunga) byo mu kuzimu bizamuka hejuru ku gasongero kikirunga cya Nyamulagira.

Iki kigo kivuga ko mu bimenyetso giherutse kubona, hagaragaye ko hari ibikorwa bidasanzwe bituruka kuri iki kirunga biri kugaragara muri aka gace giherereyemo.

Kiti Turamenyesha ko bitewe nuburyo byifashe bishobora gutuma Nyamuragira iruka muri aka gace, kandi ikaruka yerecyeza muri Pariki yIgihugu ya Virunga.

Iki kigo kivuga kandi ko ibikoma cy’iki kirunga bishobora no kuzamanuka byerecyeza mu bice bituwemo n’abaturage bityo ko bakwiye kuba maso.

Kigakomeza kigira kiti Turasaba abaturage ba Goma gutuza no gukomeza kwisanzura mu bice batuyemo. Uburyo bwo gusukura ibiribwa no kunywa amazi abitse mu bigega, bigomba gukoranwa ubushishozi.

Iki kigo kandi cyaboneyeho kuburira abashobora gukorera ingendo z’indege zerecyeza mu gace ka Virunga, ko bakwitonda, kigatangaza ko gikomeza gukora ubugenzuzi kugira ngo gitange amakuru mashya yaba agaragajwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru