Wednesday, November 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/09/2025
in MU RWANDA
0
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi ikigoroba) byatangiye guhungabanya imyigire y’abana, kuko batabona umwanya uhagije wo kwiga.

Mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2024-2025 Ikigo cy’Igihugu gishinze uburezi bw’ibanze (REB) cyatangaje ko cyakoze amavugurura atandukanye mu burezi arimo no kuba abana biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu) bazajya biga ingunga ebyiri (bamwe bige igitondo abandi bige ikigoroba) aho kuba ingunga imwe nk’uko byari bisanzwe.

Muri uyu mwaka mushya w’amashuri 2025-2026 ibi byatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho ubu abana bamwe bari kwiga igitondo abandi ikigoroba basimburana.

Gusa bamwe mu barimu baravuga ko ubu buryo burimo imbogamizi ndetse ko kwita ku mwana wize igitondo ku rwego rumwe n’uwize ikigoroba bigoye.

Mukamwezi Petronille wigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yagize ati “Mu gihe twigishaga ingunga imwe abana babaga bafite umwanya munini bakiga amasomo igitondo, ikigoroba bakongera bakayasubiramo bakabona umwanya uhagije wo kuzuza note zabo ndetse bagakora n’imyitozo myinshi bigatuma baratsindaga cyane, ariko ubu igihe barimo kwiga ni gitoya kuko nk’ubu nagombaga kwigisha amasomo atanu ariko ubu ndi mu isomo rya kane. Ubu bano baratshye hagiye kuza abandi nongere ntangire ibyo nigishije aba mu gitondo nongere mbyigishe abagiye kuza ikigoroba.”

Uyu murezi avuga kandi ko n’imifatire y’abana bize muri ibyo bihe bitandukanye, itangana, kuko abize mu masaha y’umugoroba, baba basinzira mu gihe abize mu gitondo bo baba bize neza.

Ati “Baba bananiwe [abiga ikigoroba] kubera ubushyuhe, ubwo nyine bidusaba ko ejo mu gitondo twongera tukabasubiriramo ya masomo bize batameze neza basa n’abananiwe, mbere yo gukomeza irindi somo ndabanza nkabasubiriramo nihuta. Nyine duhora twihuta nta gihe mfite cyo kuruhuka, turabikora biratuvuna ariko nyine nta kundi bigomba kujyenda kuko tutabikoze gutyo abiga igitondo n’abiga ikigoroba basigana kandi bose baba bagomba bimwe kuko no kubazwa baba bazabazwa bimwe.”

Nyirabahuru Justine we wigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, na we yagize ati “Nyuma ya saa sita nyine usanga biba bigoye kubera ko ingufu mwarimu aba yatangiranye mu gitondo nimugoroba usanga ziba zagabanyutse, nyine habamo impinduka mu masomo kubera abana biga nyuma ya saa sita baba bananiwe.”

Aba barezi banatanga igitekerezo cyatuma izi mbogamizi zikemuka, bakifuza ko buri mwarimu yagira itsinda ry’abanyeshuri yigisha.

Ati “Nk’ubu naba mfite group y’igitondo, iy’ikigoroba ikaza gufatwa n’undi, byadufasha cyane ndetse n’imitsindire y’abana ikaba yagenda neza, ndetse na mwarimu akabona umwanya uhagije wo gutegura amasomo ye neza ndetse n’abana yigisha akabasha kubitaho birambuye.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko bari kugerageza gufasha abarimu kugira ngo umwaka w’amashuri uzarangire ibyateganyijwe kwigishwa byose birangiye.

Nsengimana Charles ayobora urwunge rw’amashuri rwa Kimisagara ati “Icyo rero turi gukora n’abarimu, icya mbere ni uko nta mwanya wacu utakara, nta mwanya wacu wo gupfusha ubusa, abarimu bafite inshingano zo kwigisha ariko natwe tukabafasha mu buryo bwose, ariko tukanareba ko bari gukora neza ibyo bagomba gukora nk’inshingano kugira ngo abana babashe kwiga kandi bige neza barangize ibyateganyijwe kwigishwa byose.”

Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2025-2026 cyatangiye ku wa 08 Nzeri 2025 kikaba kizarangira ku wa 19 Ukuboza 2025.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + two =

Previous Post

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Next Post

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Related Posts

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington...

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yamaze kwakira ibibazo by’abakiliya ba Sosiyete ya Spiro icuruza moto zikoresha amashanyarazi, bavuga ko zifite...

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

by radiotv10
12/11/2025
0

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ko ruri gukurikirana ikibazo cya Interineti y'umurongo wa MTN Rwanda nyuma yuko isobanuye ko cyatewe n'ibibazo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibyamenyekanye ku byaha bishinjwa umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa kwakira indonke y’arenga Miliyoni 1 Frw, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze...

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

by radiotv10
12/11/2025
0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa igikombe kimwe cy’ikawa buri munsi, bigabanya 39% by’ibibazo by’ihindagurika ryo gutera k’umutima, ugereranyije n’abatanywa iki kinyobwa....

IZIHERUKA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20
AMAHANGA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

by radiotv10
12/11/2025
0

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

12/11/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

12/11/2025
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

12/11/2025
Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

12/11/2025
Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

12/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa 'Bishop Gafaranga' uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.