Inzego z’ubuzima mu Rwanda, ziravuga ko indwara y’igituntu ikomeje kwibasira Abanyarwanda, Intara y’Iburasirazuba ikaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abayirwaye. Hagaragajwe imibare itanga igisobanuro cyo kuba iyi Ntara iza imbere.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, igaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023 mu Rwanda hagaragaye abarwayi b’igituntu 9 417, barimo 90 bari barwaye icy’igikatu.
Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w’abarwaye igituntu, kuko muri uyu mwaka wa 2022-2023 yari yihariye abarwayi 3 713 biganjemo abo muri Gereza ya Ntsinda bagera ku 3 000, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali wari ufite abarwayi 2 239.
Intara y’Amajyepfo yaje ku mwanya wa gatatu n’abarwayi 1 682, ikurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba ifite abarwayi 1 114.
Ni mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari yo yari ifite abarwaye igituntu bacye, kuko bari 669 icyo gihe.
Nubwo imibare y’abarwaye iyi ndwara ikomeje gutumbagira, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera ko muri iyi Ntara y’Iburasirazuba igaragaramo benshi, bavuga ko nta makuru ahagije bafite kuri iyi ndwara y’igituntu, imaze imyaka isaga 34 ku butaka bw’u Rwanda.
Nyamara nk’indwara yandurira mu mwuka kandi ikihuta cyane mu kwandura nkuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ribivuga, ikibasira imyanya y’ubuhumekero idasize n’izindi ngingo nk’ubwonko, umutima n’amagufa. Ni indwara iteye inkeke ku kiremwamuntu, kuko mu mwaka wa 2021, iyi ndwara yishe abantu miliyoni 1.6, ku isi yose.
Muri uwo mwaka wa 2021, indwara y’Igituntu yaje ku mwanya wa 13 mu guhitana ubuzima bwa benshi ku Isi muri uwo mwaka.
Kuki Intara y’Iburasirazuba yaje ku mwanya wa mbere?
Ubu bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, bwagaragaje ko iyi Ntara y’Iburasirazuba ari yo ifite umubare munini w’abarwaye igituntu, aho nibura ababarirwa mu 3 713 barwaye igituntu.
Dr. Byiringiro Rusasira uyobora ishami rishinzwe kurwanya igituntu muri RBC, avuga ko nubwo nta bushakashatsi bwimbitse RBC yakoze igamije kumenya impamvu Intara y’Iburasirazuba ari yo yibasiwe cyane n’iyi ndwara y’igituntu, ariko muri Gereza ya Ntsinda iherereye mu Karere ka Rwamagana hagaragaye abarwayi 3 000.
Birumvikana ko ntacyo umuntu yashingiraho yemeza impamvu y’ubwiyongere bw’iyi ndwara mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gihe RBC ivuga nta bushakashatsi bwihariye irabikoraho.
Abanyarwanda bayiziho iki?
Abaganiriye na RADIOTV10, bavuga ko badasobanukiwe byinshi kuri iyi ndwara, ku buryo hari n’abatazi uko yandura.
Ntabareshya Emmanuel ukora akazi ko gutwara abantu ku igare mu Karere ka Bugesera, avuga ko kuva yabaho atarahura n’umuntu ngo nibura amusobanurire imiterere y’iyi ndwara, kandi nyamara ubuzima bwe bushingiye ku gutwara abagenzi ku igare kandi batandukanye, ku buryo ashobora no kuhandurira.
Ati “Urumva, aka kazi dukora, kadusaba guhura n’abantu benshi aho kandi ntituba tuzi uko bahagaze. Rero uretse n’igituntu, bashobora no kutwanduza n’izindi ndwara.”
Hanganyimana utuye mu Murenge wa Ntarama muri aka Karere ka Bugesera, we anavuga ko ahubwo Leta ifite ukujenjeka kuri iyi ndwara, kuko ntaho abaturage bahurira n’ubukangurambaga bugamije kuyirwanya.
Avuga ko “No mu nteko z’abaturage bakabaye bagena umwanya wo kuhatwigishiriza kuko tuba twahahuriye turi benshi, kandi ijambo rivugiwe aho byanze bikunze rijya mu matwe ya benshi, ariko nta muntu tujya tubona utubwira ibyo kwirinda indwara nk’izo by’umwihariko indwara y’igituntu.”
Hanganyimana akomeza asaba inzego z’ubuyobozi kumanuka bakongera ubukangurambaga, cyane cyane ahahurira abantu benshi.
Undi muturage asanga mu rwego rwo kongera ubukangurambaga no gukaza ingamba zo kwirinda indwara y’igituntu, Leta yagakajije ingamba ahahurira abantu benshi bakajya babanza bagapimwa.
Ati “Nk’igihe abanyeshuri bagiye gutangira amashuri, ko baba baturutse hanze bavuye mu biruhuko, ko bashobora no kuba baranduriye hanze aho birirwaga, kuki bagera ku ishuri ntibasuzumwe?”
Akomeza avuga ko n’ahandi nko mu isoko, mu nsengero no mu magereza, hakwiye kujya hakorerwa ibikorwa byo gupima abahahuriye, bikaba byiza babanje gupimwa batarahinjira, kuko byafasha mu kugabanya umubare w’abandura iyi ndwara y’igituntu.
Abatuye iyi Ntara bavuga ko iyi ndwara iteye inkeke, bagasaba imbaraga zisumbuyeho za Leta mu bukangurambaga bugamije kuyibasobanurira no kubasobanurira icyo basabwa ngo bayirwanye.
Imiryango itari iya Leta irabivugaho iki?
Imiryango itari iya Leta irwanya indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, ntihabanya n’ibivugwa n’aba baturage basaba ko Leta yakongera ubukangurambaga ku ndwara y’igituntu.
Mu kiganiro cyihariye na RADIOTV1O, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’Imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu, Kabanyana Nooliet, avuga ko nta bushakashatsi bwihariye Rwanda NGOs Forum yakoze kuri iyi ndwara, ariko kandi ngo ikigaragara ni uko ubukangurambaga n’inyigisho zijyanye no kwirinda cyangwa uko bita ku murwayi warwaye igituntu zagabanutse cyane.
Ati “Turashima cyane imbaraga Leta irimo gukoresha ihangana n’iyi ndwara, ariko mu by’ukuri ntabwo zihagije. Ubufatanye n’izindi zego zitandukanye burakenewe cyane.”
Akomeza avuga ko hakenewe amikoro ahagije, ibivuze ko hakenewe abaterankunga bakora mu kurwanya igituntu, hakongerwa inyigisho zijyanye n’uko abaturage bayirinda, kandi n’ugaragaje ibimenyetso akihutira kujya kwa muganga.
Ashimangira ko ubukangurambaga ari ingenzi cyane, kuko iyo umuturage yigishijwe azamura imyumvire akarushaho kugira uruhare mu buryo bwo kwirinda indwara y’Igituntu, n’izindi ndwara.
Ati “Ashobora kwigisha bagenzi be, ndetse nugaragaje ibimenyetso bakaba bakwihutira kumukangurira kugana serivisi z’ubuvuzi, bityo akaba yavurwa.”
Yongera ati “Aha niho haziraho uruhare rw’imiryango itari iya Leta, kuko ikorana n’abaturage umunsi ku wundi.”
Inzego z’ubuzima zo ziti iki?
Kimwe n’izindi ndwara zose, gufatanyiriza hamwe kurwanya iyi ndwara y’igituntu ni bumwe mu buryo bwo kuyihashya, nubwo yaba imiryango itari iya Leta, yaba n’abaturage, bose bagaragaza ko uru rugamba rwo kuyirwanya rugoye kuko ubukangurambaga n’ingamba zo kuyirwanya biri hasi cyane.
Si aba gusa bagaragaza impungenge kuri iyi ndwara, kuko n’ inzego z’ubuzima zishinzwe kuyirwanya zigaragaza ko iteye impungenge cyane, kuko abarwaye iyi ndwara bavuye ku 5 538 bariho muri 2021-2022, bakikuba hafi kabiri kuko bageze ku 9 417 muri 2022-2023.
Nyamara mu mwaka wa 2020-2021 abarwaye iyi ndwara mu Rwanda bari abantu 5 435.
Ibi bivuze ko indwara y’igituntu ikomeje kwibasira Abanyarwanda benshi, kabone nubwo inzego z’ubuzima zivuga ko nta bushakashatsi zirakora ku cyaba gitera iyi mibare kwiyongera.
Nta mwihariko Dr. Byiringiro Rusisiro agaragaza muri uru rugamba rwo guhangana n’indwara y’igituntu, uretse kuba asaba uruhare rwa buri wese mu kwirinda iyi ndwara.
Kuyirwanya birashoboka nta makuru ahagije ku bo yibasira?
Ni byo koko birashoboka kurwanya indwara y’igituntu mu Rwanda. Gusa, mbere na mbere nkuko urugaga rw’imiryango itari iya Leta irwanya Virusi itera SIDA n’izindi ndwara ‘Rwanda NGO Forum’ rubigaragaza, Leta ikwiye kugira uruhare runini mu bukangurambaga bwihariye kuri iyi ndwara y’igituntu, bityo Abanyarwanda bakayisobanukirwa bihagije.
Abaturage na bo, bakwiye kumenya ko amagara aseseka ntayorwe, bakirinda icyahungabanya ubuzima bwabo.
Imiryango itari iya Leta ikwiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage binyuze mu bukangurambaga bw’amahugurwa atandukanye, ku bijyanye no kwirinda kwandura cyangwa kwanduza indwara y’igituntu.
Mu miryango abaturage bagomba kwirinda ihezwa n’akato ku muntu wagaragaje ibimenyetso cyangwa warwaye igituntu, uwagaragaje ibimenyetso akihutira kugana kwa muganga kugira ngo abone ubuvuzi.
Inzego z’ibanze zibana n’abaturage umunsi ku wundi, ziramutse zitanze inyigisho binyuze mu bikorwa bitandukanye nk’Umuganda, inteko z’abaturage n’ahandi, ibi byose bikongerwa mu mihigo y’Akarere, nta kabuza igituntu cyatsindwa burundu.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10