Rwamagana: Haribazwa uzabazwa igihombo cy’impanuka yabaye mu isoko ry’Akarere igasigira abacuruzi agahinda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko igice kimwe cy’isoko ry’agateganyo ry’Akarere ka Rwamagana, gifashwe n’inkongi y’umuriro, abafite ibyabo byahiriyemo bari mu ihurizo bibaza uzabishyura kuko batari bafite ubwishingizi.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo humvikanye inkuru yo gushya ku igice kimwe cy’isoko ry’agateganyo ry’Akarere ka Rwamagana.

Izindi Nkuru

Abacururiza muri iri soko bavuga ko kuba bakorera mu isoko ry’agateganyo kandi bakisuganya batari biteze ko bahura n’iyi mpanuka ku buryo bari guhita batekereza gushyira ibicuruzwa byabo mu bwishingizi.

Biziyaremye Ernest wakoraga ibikoresho byo mu rugo nk’amaradiyo, televiziyo, na amaterefoni, avuga ko iyi nkongi yibasiye igice bakoreragamo yabatunguye.

Ati “Ariko mu by’ukuri nta kintu twigeze turokoramo hano byose byarahiye. Ba nyiri bintu bari kubitubaza tukabereka ko byahiriyemo hano nta kindi kintu barenzaho.”

Akomeza agira ati “Iri soko twari turirimo by’agateganyo. Ntabwo twumvaga ngo twicaye mu kazi nyakuri kuko twumvaga ko tuza tukazamuka ruguru (Ahahoze isoko bakuwemo).”

Uyu muturage avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bukwiye kugoboka abafite ibyabo byahiriyemo, bakabona ubushobozi bwo gusubira mu mirimo yabo.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’Akarere buratangaza ku kizafashwa aba bacuruzi bafite ibyabo byahiriye muri iri soko.

Mujyambere Louis de Montfort uyobora urwego rw’Abikorera mu Karere ka Rwamagana, avuga ko abacuruzi bakwiye kujya bitabira gushyira mu bwishingizi ibicuruzwa byabo.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iri soko ry’agateganyo rya Rwamagana, ibaye nyuma y’uko ahahoze isoko hari kubakwa isoko rigezweho, aho abarikoreragamo bose bimuriwe muri iri riri iruhande rw’agakiriro.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru