Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imikoranire y’ubutegetsi bwa Congo na FDLR yongeye kwamaganwa n’Umuryango Mpuzamahanga ukomeye

radiotv10by radiotv10
07/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Imikoranire y’ubutegetsi bwa Congo na FDLR yongeye kwamaganwa n’Umuryango Mpuzamahanga ukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wongeye kwamagana imikoranire y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda, usaba ko iyi mikoranire ihagarara burundu.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2024, aho wanagarutse ku mutwe wa M23 umaze iminsi wigarurira ibindi bice mu burasirazuba bwa DRC, birimo Masisi uherutse gufata.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, watangaje ko uhangayikishijwe no kuba uyu mutwe wa M23 ukomeje gutera intambwe unafata ibi bice byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Iri tangazo rya EU rigira riti “Kuba M23 ikomeje gutera intambwe bigize impamvu zikomeye zo kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano kemejwe. Ibiheruka kuba byazambije cyane imbaraga n’intambwe byari bimaze guterwa mu guhosha ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro.”

Uyu Muryango ukigendera ku binyoma byahimbwe n’ubutegetsi bwa Congo ko M23 ifashwa n’u Rwanda nubwo rutahwemye kubinyomoza, wakomeje usaba uyu mutwe “gusubira inyuma vuba na bwangu” ngo no kuba u Rwanda rugomba guhagarika imikoranire n’uyu mutwe.

Uyu Muryango wasabye kandi ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhagarika imikoranire yose n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Mu biganiro by’i Luanda bihuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, hari hatewe intambwe yo gusinya amasezerano yo gusenya umutwe wa FDLR, ariko kuva yashyirwaho umukono, ubutegetsi bwa Congo, bwakomeje gukorana n’uyu mutwe urwanya u Rwanda, ndetse abarwanyi bawo bakaba bakomeje gukorana na FARDC mu mirwano iyihanganishije na M23, nk’uko byemwe na bamwe mu basirikare ba Congo bafatiwe ku rugamba.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi wavuze ko uhangayikishijwe n’ibibazo bikomeje kugariza abaturage bo mu bice biri kuberamo imirwano, wasabye ko hubahirizwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda, ndetse unateguza ibihano ku bagira uruhare muri ibi bibazo by’amakimbirane n’ibihonyora uburenganzira bwa muntu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + thirteen =

Previous Post

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo mushya yatanze isezerano imbere ya Tshisekedi

Next Post

Imibare ikomeje kwiyongera y’abahitanywe n’umutingito wasize amarira menshi mu Bushinwa

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imibare ikomeje kwiyongera y’abahitanywe n’umutingito wasize amarira menshi mu Bushinwa

Imibare ikomeje kwiyongera y’abahitanywe n’umutingito wasize amarira menshi mu Bushinwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.