Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wongeye kwamagana imikoranire y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda, usaba ko iyi mikoranire ihagarara burundu.
Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n’uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2024, aho wanagarutse ku mutwe wa M23 umaze iminsi wigarurira ibindi bice mu burasirazuba bwa DRC, birimo Masisi uherutse gufata.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, watangaje ko uhangayikishijwe no kuba uyu mutwe wa M23 ukomeje gutera intambwe unafata ibi bice byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Iri tangazo rya EU rigira riti “Kuba M23 ikomeje gutera intambwe bigize impamvu zikomeye zo kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano kemejwe. Ibiheruka kuba byazambije cyane imbaraga n’intambwe byari bimaze guterwa mu guhosha ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro.”
Uyu Muryango ukigendera ku binyoma byahimbwe n’ubutegetsi bwa Congo ko M23 ifashwa n’u Rwanda nubwo rutahwemye kubinyomoza, wakomeje usaba uyu mutwe “gusubira inyuma vuba na bwangu” ngo no kuba u Rwanda rugomba guhagarika imikoranire n’uyu mutwe.
Uyu Muryango wasabye kandi ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhagarika imikoranire yose n’umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Mu biganiro by’i Luanda bihuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, hari hatewe intambwe yo gusinya amasezerano yo gusenya umutwe wa FDLR, ariko kuva yashyirwaho umukono, ubutegetsi bwa Congo, bwakomeje gukorana n’uyu mutwe urwanya u Rwanda, ndetse abarwanyi bawo bakaba bakomeje gukorana na FARDC mu mirwano iyihanganishije na M23, nk’uko byemwe na bamwe mu basirikare ba Congo bafatiwe ku rugamba.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi wavuze ko uhangayikishijwe n’ibibazo bikomeje kugariza abaturage bo mu bice biri kuberamo imirwano, wasabye ko hubahirizwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda, ndetse unateguza ibihano ku bagira uruhare muri ibi bibazo by’amakimbirane n’ibihonyora uburenganzira bwa muntu.
RADIOTV10