Imikororombya…CHUK yahishuye ko ntagishobora kuvura ibirabagwe ku bapfubijwe na mukorogo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK bitangaza ko nta miti ishobora kuvura ikibazo cy’amabara asigara ku mubiri w’umuntu wisize amavuta yangiza uruhu ashaka kwitukuza bikamupfubana.

Mu nama Nkuru y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabaye ku Cyumweru tariki 01 Gicurasi 22, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango, yagarutse ku kibazo cy’abisiga amavuta atukuza uruhu bashaka guhinduka nk’abazungu.

Izindi Nkuru

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko bibabaje kuba iki kibazo kiri no mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi, abibutsa ko bigira ingaruka zaba izo ku ruhu ndetse n’iz’imbere mu mubiri.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yagize ati Hari abagira ibyago, bashakaga kwitukuza, bakaba umuhondo bakaba icyatsi kibisi, ugasanga umuntu asigaye asa n’umukororombya. Ibyo se na byo ni RPF?”

Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byibukije abaturarwanda bakoresha amavuta atukuza uruhu ko agira ingaruka zikomeye nko kuba barware cancer y’uruhu kubera ko uruhu ruba rutakibasha guhangana n’imirasire y’izuba.

Abaganga b’indwara z’uruhu muri CHUK bavuga kandi ko aya mavuta ashobora gutuma uruhu ruzana amabara anyuranye nk’ayo Umukuru w’Igihugu yagarutseho.

Dr Amani usanzwe ari umuganga w’indwara z’uruhu muri CHUK, yavuze ko kugeza ubu nta miti iraboneka ishobora kuvura ibibazo biterwa n’aya mavuta by’umwihariko ibi by’amabara adaanzwe.

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi yarashyize imbaraga mu kurwanya aya mavuta yangiza uruhu ariko ntisiba gufata abayacuruza.

Mu cyumweru gishize, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafashe abacuruzi babiri bakorera mu isoko rya Kimironko bacuruzaga aya mavuta.

Aba bacuruzi babiri, barimo umwe wafatanywe amacupa 127 y’amavuta atandukanye yangiza uruhu ndetse na Murengera Narcisse wafatanywe amacupa 120.

Ingaruka za Mukorogo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru