Amarira yari yose mu gushyingura umukobwa washenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu muhango wo gushyingura Uwingabire Chantal uherutse kwitaba Imana bikababaza benshi, hagarutswe ku burwayi bwe n’uburyo yapfuye ariko abari bamuriho ntibahite babimenya.

Uwingabire Chantal witabye Imana azize cancer yo mu maraso, yari amaze iminsi ari gukusanyirizwa inkunga ya miliyoni 8 yo kujya kwivuriza mu Buhindi.

Izindi Nkuru

Mu ntangiro z’iki cyumweru, ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwe, rwashenguye benshi kuko yitabye Imana mu gihe inkunga yifuzaga yari imaze kuboneka.

Mu muhango wo kumushyingura, abo mu muryango we bagarutse ku burwayi bwe yari amaranye igihe ndetse n’uburyo yaribwaga ariko agakomeza kwiringira Imana.

Umubyeyi wa nyakwigendera, yavuze ko ubwo umukobwa we yitabaga Imana, we atahise abimenya ahubwo ko yabibwiwe n’umugore bari kumwe mu bitaro.

Yavuze ko mbere yo gushiramo umwuga, yari yabanje kubasaba kumuhindurira amashuka n’imyenda yari yambaye ariko ntibahite babikora.

Ati “Twamuhinduriye ari kutureba, tubona ahumeka, dufashe tubona ntatatse kandi ahantu hose twafataga yatakaga […] tumvanamo imyenda yari yambaye tumwambika indi, turangije uwo mumama arambwira ngo ‘rero wihangane byarangiye.”

Bahise bamenyesha abaganga, baje na bo baratungurwa kuko na bo batunguwe n’uburyo yashizemo umwuka.

Ni umuhango wagaragayemo agahinda kenshi ku babanye na nyakwigendera ndetse n’abandi bose bamuzi, bavuze ko yari umukobwa uzi kubana na buri wese.

Nyakwigendera yasezeweho bwa nyuma

Amafoto yakuwe mu mashusho ya Yago TV

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru