Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imiryango itatu mu Rwanda yihuje ivamo umwe hasobanurwa n’impamvu

radiotv10by radiotv10
09/12/2024
in MU RWANDA
0
Imiryango itatu mu Rwanda yihuje ivamo umwe hasobanurwa n’impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA, yihuje ikora Umuryango umwe witwa IBUKA, mu rwego rwo gushyira hamwe no kongera imbaraga mu mikorere y’Imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uku kwihuza kwatangajwe mu itangazo ryagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 08 Ukuboza 2024, ryavuze ko byakozwe nyuma y’igihe biganirwaho.

Iyi miryango yose uko ari itatu, isanzwe ikora ibijyanye no kurengera ndetse no kuzamura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bikazanabikomeza nyuma yo kwihuza.

Iri tangazo rya IBUKA rigira riti “Nyuma y’imyaka 30 Jenoside imaze ihagaritswe, haracyagaragara ingaruka za Jenoside mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Umuryango IBUKA ukaba ukomeje Gufata ingamba zo guhangana na zo no kuzikemura. Umuryango IBUKA ufatanyije n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’inshuti z’u Rwanda uzaharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana, uzakomeza kuvuguruza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Rikomeza rivuga kandi ko uyu muryango IBUKA uzakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda z’ubumwe n’ubudaheranwa, nka zimwe mu nkingi zubakiyeho u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri byigeze kuba muri iki Gihugu bikakigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri tangazo kandi rivuga ko nyuma yuko hafashwe icyemezo cyo kwihuza kw’iyi miryango ikaba IBUKA, hahise hanatorwa abayobozi ba Ibuka, barimo Philbert Gakwenzire wagizwe Perezida, akaba yungirijwe na Christine Muhongayire wagizwe Visi Perezida wa mbere, ndetse Blaise Ndizihiwe wagizwe Visi Perezida wa kabiri.

Naho Umunyamabanga Mukuru wa IBUKA, ni Louis de Montfort Mujyambere, Komiseri ushinzwe Urubyiruko, Uburezi n’Umuco ni Aline Mpinganzima, naho Komisiyeri kwibuka, ubudaheranwa, ubutabera no kubaka amahoro arambye, ni Me Janvier Bayingana.

Komiseri ushinzwe ubuzima, Imibereho myiza no kwimakaza uburinganire, yagizwe Monique Gahongayire, naho Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere, kubaka ubushobozi n’ishoramari, ni Evode Ndatsikira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + sixteen =

Previous Post

Ibiteye amatsiko n’ibidasanzwe ku modoka nshya y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Next Post

Uwahoze mu mutwe ufite umugambi wo gutera u Rwanda ahishuye uko ukorana n’u Burundi

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwahoze mu mutwe ufite umugambi wo gutera u Rwanda ahishuye uko ukorana n’u Burundi

Uwahoze mu mutwe ufite umugambi wo gutera u Rwanda ahishuye uko ukorana n’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.