Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwahoze mu mutwe ufite umugambi wo gutera u Rwanda ahishuye uko ukorana n’u Burundi

radiotv10by radiotv10
09/12/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Uwahoze mu mutwe ufite umugambi wo gutera u Rwanda ahishuye uko ukorana n’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Karimunda Jean Damascene wahoze mu mutwe wa MRCD/FLN ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse bimaze iminsi bivugwa ko ufite umugambi wo kurutera, yawuburiye awumenyesha ko ari nk’inzozi kuko ntacyo bageraho, anavuga ko uko uyu mutwe ukorana n’u Burundi, buwuha ibikoresho.

Karimunda avuga ko nubwo yumvise ko uyu mutwe ufite gahunda yo gutera u Rwanda, ariko ntacyo wageraho ahubwo ko icyo ugamije ari ugukomeza gucuruza abantu.

Avuga ko yajyanywe muri 2018 ubwo yafatwaga, we na bagenzi be bahise bajyanwa i Burundi, bagatangira guhabwa imyitozo irimo iy’urugamba, nko kwihisha mu gihe cy’imirwano, gutwika imodoka, no gusenya ibiraro.

Avuga ko iby’ibanze babwirwaga icyo gihe, babumvishaga ko bagomba gutera u Rwanda, ngo bagakuraho ubutegetsi buriho.

Agaragaza uruhare rw’u Burundi mu gutuma uyu mutwe warakomeje kubaho, yavuze ko nk’ibikoresha wabikuraga mu Burundi.

Ati “Ibikoresho twabikuraga mu Burundi, kuko Colonel Fabien yabaga mu Burundi, hariho n’amasasu twakuye ku Mukongoro, hari ayazanye Fabien ari mu modoka ya gisirikare harimo na Mitarayeze muri iyo modoka, tuyinjirana mu Kibira.”

Atanga ingero z’ibi bikorwa bibi bya FLN, akavuga ko na we ubwo yafatwaga n’abarwanyi b’uyu mutwe, we na bagenzi be bagze mu 130 banyujijwe muri Nyungwe, bagera mu ishyamba rya Kibira muri Cibitoke i Burundi, bahise bafatwa bugwate.

Ati “Bavugaga ko umuntu ugiye mu Rwanda bamwica ariko si ko biri, ahubwo ni ukudasobanukirwa n’amakuru, kuko ntakibazo kiriho, ariko nubwo babivugaga gutyo, njye ntabwo nari kubyemera kuko nari mvuye mu Rwanda vuba.”

Banakomeje gukurikirana amakuru, bakumva abayobozi b’uyu mutwe wa MRCD/FLN nka Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte alias Sankara, baragejejwe mu Rwanda.

Avuga ko aho amariye kumva ko aba bari babakuriye bagejejwe mu Rwanda ntibicwe ahubwo bakagezwa imbere y’ubutabera, yahise afata icyemezo cyo gutaha akagaruka mu rwamubyaye.

Ati “Ariko misiyo yo kuza mu Rwanda twari tuje kurasa abaturage, n’abasirikare ba Nyungwe bari mu birindiro by’Ingabo z’u Rwanda, kugira ngo amakuru yumvikane ko urugamba rumeze nabi muri Nyungwe.”

We yahise yitandukanya na bagenzi be, yakirwa neza n’Ingabo z’u Rwanda, zimugaragariza umutima wa kimuntu utandukanye cyane n’uwo yabonanye n’abo muri uyu mutwe yateye umugongo.

Ati “Nkurikije uko bariya bantu bameze, ni abantu bareba ku macakubiri, bakareba ku bwoko, Uturere. Ni abantu bacuruza abantu, harimo abakobwa, bohereza amafoto mu mahanga kugira ngo barebe ko baboherereza amafaranga bakirira. Ibyo mbibonye gutyo rero naje gufata iya mbere yo kubavamo.”

Karimunda yaboneyeho kuburira abari muri uyu mutwe, abasaba guhumuka bakabona ko ibyo barimo bidashoboka, akabasaba gushaka inzira zatuma bagaruka mu Gihugu cyabo cy’u Rwanda, kuko amahoro ahari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − eight =

Previous Post

Imiryango itatu mu Rwanda yihuje ivamo umwe hasobanurwa n’impamvu

Next Post

Umuryango ‘Ineza Foundation’ urishimira ibyo wagezeho mu myaka 10 umaze ukorera mu Rwanda

Related Posts

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
02/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
02/07/2025
4

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuryango ‘Ineza Foundation’ urishimira ibyo wagezeho mu myaka 10 umaze ukorera mu Rwanda

Umuryango 'Ineza Foundation' urishimira ibyo wagezeho mu myaka 10 umaze ukorera mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.