Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Imiryango y’abagizweho ingaruka n’akaga kahitanye Abanyarwanda 9 barimo uwasize uruhinja yaremewe

radiotv10by radiotv10
18/07/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Imiryango y’abagizweho ingaruka n’akaga kahitanye Abanyarwanda 9 barimo uwasize uruhinja yaremewe
Share on FacebookShare on Twitter

Abagizweho ingaruka n’inkuba iherutse gukubita abantu icyenda mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaguru barimo umubyeyi wasize uruhinja ry’ibyumweru bitatu, yaremewe ihabwa ibikoresho binyuranye ndetse n’ibihumbi 200 Frw kuri buri muryango.

Ni nyuma y’uko inkuba ikubise abantu mu Turere twa Ngororero na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nyuma y’aka kaga, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yageneye ubutumwa bwo gufata mu mugongo, imiryango yabuze ababo bahitanywe n’iyi nkuba, inabagenera ibihumbi 200 Frw kuri buri muryango, ndetse inabafasha mu bikorwa byo guherekeza abayo.

Jean Paul Ndindiriyimana, umugabo w’umwe mu bahitanywe n’iyi nkuba, yavuze ko ubwo ibi byabaga hari nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubwo hagwaga imvura nyinshi.

Ati “Ni bwo nabonye umwana wanjye yikubita hasi nyuma y’umurabyo, mu gihe nkiri kureba ibibaye, umugore wanjye na we yitura hasi. Twahise tubajyana ku Bitaro, ariko ku bw’ibyago umugore wanjye yaje kugwa mu nzira, umwana wanjye ararokoka.”

Nk’uko bitangazwa na MINEMA, iyi nkuba yanishe inka eshatu zo mu Mudugudu wa Gishwati mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.

Naho abagize ibibazo ndetse n’abagize ihungabana kubera inkuba, bajyanywe mu Bitaro nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.

Jean de Dieu Mpayimana na we waburiye umugore we muri aka kaga, yashimye Guverinoma y’u Rwanda ku bwo kuba yabazirikanye ikabafata mu mugongo muri ibi bihe by’akaga.

Ati “Umugore wanjye yishwe n’inkuba nanjye yari impitanye Imana igakinga akaboko. Inkunga twahawe na MINEMA yaziye igihe. Bampaye ibihumbi magana abiri mu kwifashisha muri ibyo bihe by’akababaro.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, kandi nanone imiryango yaburiye abayo muri aka kaga, yanashyikirijwe inkunga y’ibikoresho bifite agaciro k’ibihumbi 300 Frw.

Umuryango wa nyakwigendera Joselyne Nziyonsanga wasize uruhinja rw’ibyumweru, wahawe ibihumbi 200 Frw bizawufasha mu kwita kuri uru ruhinja, aho umuryango warwo uvuga ko uzabasha kubona amata y’uyu mwana.

Bahawe ibikoresho birimo n’ibyo mu rugo
N’ibyo kurya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + ten =

Previous Post

Ndarembye- Biden nyuma yo gusanganwa ubwandu bwa COVID

Next Post

Imwe mu makipe y’ibigwi mu Rwanda idaheruka kwigaragaza irakataje yitegura kugarukana imbaraga (AMAFOTO)

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imwe mu makipe y’ibigwi mu Rwanda idaheruka kwigaragaza irakataje yitegura kugarukana imbaraga (AMAFOTO)

Imwe mu makipe y’ibigwi mu Rwanda idaheruka kwigaragaza irakataje yitegura kugarukana imbaraga (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.