Imiryango y’Abanyarwanda baburanishijwe kuri Jenoside babuze Igihugu kibakira yatanze icyifuzo nyuma y’uko hapfuyemo babiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyarwanda umunani boherejwe muri Niger nyuma yo kuburanishwa n’Urukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR), bakaza kwirukanwa n’iki Gihugu boherejwemo, ubu bakaba basigaye ari batandatu, imiryango yabo yongeye kuvuga ko ubuzima barimo n’ubundi bameze nk’imfungwa, ikabasabira kwidegembya.

Aba Banyarwanda boherejwe muri Niger mu mpera za 2021, nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye ubyumvikanyeho na Guverinoma y’iki Gihugu, ariko ntibimenyeshwe u Rwanda nk’Igihugu bakomokamo.

Izindi Nkuru

Guverinoma ya Niger yaje gufata icyemezo cyo kubirukana, ariko bakaba barabuze Igihugu kibakira, ubu bakaba bakomeje kuba i Niamey, aho imiryango yabo ivuga ko n’ubundi bameze nk’imfungwa.

Ku wa Kabiri w’icyumweru twaraye dusoje, tariki 07 Gicurasi 2024, umwe muri bo witwa Anatole Nsengiyumva, wari Lieutenant Colonel mu ngabo z’ubutegetsi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye azize uburwayi.

Gusa bamwe mu bo mu muryango we, bavuga ko urupfu rwe rufitanye isano n’ubuzima barimo muri iki Gihugu cya Niger.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, itangaza ko Abavoka b’aba Banyarwanda ndetse n’abo mu miryango yabo, bavuga ko aba Banyarwanda babayeho n’ubundi nk’imfungwa nubwo bari barekuwe n’Urukiko rwari rwarashyiriwe u Rwanda rwa TPIR, nyuma yo kurangiza ibihano abandi bakagirwa abere.

Anatole Nsengiyumva yabaye uwa kabiri upfuye muri aba Banyarwanda umunani, nyuma y’undi wapfuye nyuma y’uko bagejewe i Niamey muri Niger.

Antoine Mukiza, umwana w’umwe muri aba Banyarwanda bari muri Niger ufite imyaka 86 y’amavuko, yatabarije aba Banyarwanda barekuwe na TPIR ariko ngo bagikomeje kumera nk’abafunzwe.

Yagize ati “Ntibyumvikana kuba aba bantu bagizwe abere cyangwa barangije ibihano, bashobora kwisanga bakimeze nk’imfungwa. Ubujurire twifuza kugeza ku bayobozi ba Niger, ni uko babanza bakareka ababyeyi bacu bakidegembya, kugira ngo bagire ubwisanzure busesuye, bityo banabashe kwivuza uko bashaka. Anatole yapfuye kubera kutabasha kubona ubuvuzi bukenewe ku bibazo bifitanye isano n’uburwayi yari afite.”

Akomeza avuga ko bifuza ko aba bantu bahabwa ibyangombwa byabo kugira ngo babashe kwisanzura mu Gihugu cya Niger barimo, kandi ko biteguye guhura n’ubutegetsi bwa Niger kugira ngo babagezeho ibibazo byabo, ndetse banasabe uburenganzira bwo kujya basurwa n’imiryango yabo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru