Havuzwe amayeri adasanzwe y’abajura bakoresha mu kwambura abantu no gucikisha abatahuwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera idasanzwe, ndetse ko ababukora bakomeje gukoresha amayeri, ku buryo iyo hagize utabaza ko hari abagiye kumwambura, abandi bahita baza biyoberanyije nk’abaje kumutabara, nyamara baje gufasha bagenzi babo mu bujura.

Bamwe mu batezwe n’aba bajura, bavuga ko iyo hari ugerageje kubarwanya, bamugirira nabi dore ko baba banafite intwaro gakondo, ubundi ibyo yari afite byose bakabimwambura.

Izindi Nkuru

Umwe uvuga ko bamwambuye igare n’ibyo yari afite byose, avuga ko banamukomereje mu mutwe, none byamusigiye ubumuga.

Ati “Ni itsinda rinini baba bishyize hamwe bagutega bakaza bigize nk’abagutabaye bagafatanya kukwambura ubundi bakanacikisha uwakwibye.’’

Undi muturage avuga ko aba bambuzi bafite amayeri menshi bakoresha muri ibi bikorwa bibi byabo, kandi ko bikomeje gufata indi ntera.

Ati “Hari uza akakwisitazaho, ubundi abandi bagahita baza bakakwambura. Inaha ubujura burakabije cyane, inzego z’umutekano zidufashe zigire icyo zikora kuri ubu bujura, kuko batumazeho utwacu ndetse bakanakomeretsa abaturage.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko hari gushyirwa imbaraga mu kwifashisha irondo ry’umwuga mu guhangana n’iki kibazo, agasaba abaturage gutanga amakuru ku bagira uruhare muri ibi bikorwa.

Ati “Mu biganiro tugirana n’inzego z’umutekano, urutonde rw’abakora ubujura, abamaze gufatwa ni benshi, urutonde turarufite. Abaturage bakomeze kuduha amakuru. Turi gukorana n’irondo ry’umwuga n’izindi nzego z’umutekano ku buryo twizeza abaturage guhashya ubu bujura.”

Si muri uyu mujyi wa Huye gusa humvikanye abaturage bataka kwibwa ibyabo, kuko hirya no hino muri aka Karere ka Huye, hakomeje kumvikana abaturage bakunze kubigaragaza.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMAN
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru