Handball: U Rwanda ruri mu itsinda rimwe n’u Burundi mu irushanwa ribera muri Ethiopia

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri Ethiopia haratangira irushanwa ry’ingimbi ry’Ibihugu byo mu karere mu mukino w’amaboko wa Handball (IHF Trophy), aho mu batarengeje imyaka 20, u Rwanda ruri mu itsinda ririmo u Burundi, Djibouti na Kenya.

Iri rushanwa rihuza amakipe y’abakinnyi bakiri bato, barimo abatarengeje imyaka 18 ndetse n’abatarengeje imyaka 20.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uko abakinnyi b’amakipe y’u Rwanda, bageze muro Ethiopia mu rukerera rwo kuri uyu iki Cyumweru, bakoreye imyitozo muri iki Gihugu ndetse imikino ikaba itangira kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024.

Amakipe y’u Rwanda yamaze kumenya amatsinda aherereyemo muri iri rushanwa IHF Trophy, ritangira kuri uyu wa Mbere i Addis Ababa muri Ethiopia.

Mu batarengeje imyaka 18, hitabiriye Ibihugu bitandatu ari byo; Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda na Tanzania. U Rwanda ruri mu itsinda B, ruri kumwe na Ethiopia, na Tanzania.

Naho mu batarengeje imyaka 20, hitabiriye Ibihugu umunani ari byo u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Tanzania na Uganda.

Muri iki cyiciro, u Rwanda ruri mu itsinda A, rurihuriyemo, n’Ibihugu nk’u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, na Tanzania.

Mu iki cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, u Rwanda rurakina umukino wa mbere kuri uyu wa Mbere muri Gymnase ya Ethiopia Sports Academy, aho ruhura n’ikipe ya Kenya.

Amakipe y’u Rwanda yerecyeje muri Ethiopia
Bamaze iminsi mu myitozo

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru