Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwasubije u Burundi bwongeye kurushinja kuba inyuma y’iturika ry’ibisasu i Bujumbura

radiotv10by radiotv10
13/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwasubije u Burundi bwongeye kurushinja kuba inyuma y’iturika ry’ibisasu i Bujumbura
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibirego bya Leta y’u Burundi yashinje iki Gihugu cy’igituranyi ko kiri inyuma y’igitero cy’ibisasu bya Grenade byaturikiye i Bujumbura, ivuga ko ntaho u Rwanda ruhuriye na byo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, nyuma y’umunsi umwe habaye ibi bitero byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.

Muri iri tangazo rifite umutwe ugira uti “U Burundi ntibugomba kuzana u Rwanda mu bibazo byabwo by’imbere mu Gihugu”, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “bigaragara ko hari ikitagenda gikomeje gutuma u Burundi na Guverinoma yabwo ishinja u Rwanda iturika rya Grenade riheruka kubera i Bujumbura.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko umwuka uri hagati yarwo n’u Burundi, ntaho uhuriye n’ibi bitero bya grenade, ndetse ko u Rwanda nta mpamvu n’imwe rwabigiramo uruhare.

Iti “U Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda, ariko twe ntakibazo dufitanye n’u Burundi. Turasaba u Burundi gukemura ibibazo byabwo biri imbere ariko bukirinda kuzana u Rwanda muri ibi bidafite ishingiro.”

Iri turika rya za grenade ryabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ryabereye ahantu habiri, harimo iyaturikiye ahasanzwe hahagarara imodoka mu mujyi wa Bujumbura, ndetse n’indi yaturitse nyuma hafi y’ikigo cya Polisi ishinzwe gucungira umutekano inzego mu Burundi, giherere mu Ngagara.

Nyuma y’iri turika, Perezida Evariste Ndayishimiye yari yihanganishije abakomerekeye muri ibi bitero yise iby’iterabwoba, ndetse aboneraho kumenyesha Abarundi ko abari inyuma yabyo, bazafatwa bagakanirwa urubakwiye.

Si ubwa mbere u Burundi bushinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma, dore ko ari na byo ntandaro y’umwuka mubi uri mu mubano w’Ibihugu byombi wanatumye u Burundi bufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda kuva mu ntangiro z’uyu mwaka muri Mutarama 2024.

Ibi byabaye nyuma y’igitero cyagabwe n’umutwe RED-Tabara mu mpera z’umwaka ushize, cyakurikiwe n’ibirego u Burundi bwongeye gushinja u Rwanda, ndetse Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye akaba yari yahise aca amarenga ko imipaka ihuza Igihugu cye n’u Rwanda yakongera igafungwa.

U Rwanda rwahise rwamagana ibi birego, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe w’Abarundi usanzwe ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse uyu mutwe na wo ukaba warahise wigamba icyo gitero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 7 =

Previous Post

Ikiganiro kiryoshye cy’umuhanzi ugezweho mu Rwanda n’umubyeyi we anamubazamo ikibazo cy’amatsiko

Next Post

Imiryango y’Abanyarwanda baburanishijwe kuri Jenoside babuze Igihugu kibakira yatanze icyifuzo nyuma y’uko hapfuyemo babiri

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru kuri umwe mu Banyarwanda umunani baburanishijwe na TPIR bari Niger bigeze kuzamura impaka

Imiryango y’Abanyarwanda baburanishijwe kuri Jenoside babuze Igihugu kibakira yatanze icyifuzo nyuma y’uko hapfuyemo babiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.