U Rwanda rwasubije u Burundi bwongeye kurushinja kuba inyuma y’iturika ry’ibisasu i Bujumbura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibirego bya Leta y’u Burundi yashinje iki Gihugu cy’igituranyi ko kiri inyuma y’igitero cy’ibisasu bya Grenade byaturikiye i Bujumbura, ivuga ko ntaho u Rwanda ruhuriye na byo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, nyuma y’umunsi umwe habaye ibi bitero byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.

Izindi Nkuru

Muri iri tangazo rifite umutwe ugira uti “U Burundi ntibugomba kuzana u Rwanda mu bibazo byabwo by’imbere mu Gihugu”, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “bigaragara ko hari ikitagenda gikomeje gutuma u Burundi na Guverinoma yabwo ishinja u Rwanda iturika rya Grenade riheruka kubera i Bujumbura.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko umwuka uri hagati yarwo n’u Burundi, ntaho uhuriye n’ibi bitero bya grenade, ndetse ko u Rwanda nta mpamvu n’imwe rwabigiramo uruhare.

Iti “U Burundi bufitanye ikibazo n’u Rwanda, ariko twe ntakibazo dufitanye n’u Burundi. Turasaba u Burundi gukemura ibibazo byabwo biri imbere ariko bukirinda kuzana u Rwanda muri ibi bidafite ishingiro.”

Iri turika rya za grenade ryabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ryabereye ahantu habiri, harimo iyaturikiye ahasanzwe hahagarara imodoka mu mujyi wa Bujumbura, ndetse n’indi yaturitse nyuma hafi y’ikigo cya Polisi ishinzwe gucungira umutekano inzego mu Burundi, giherere mu Ngagara.

Nyuma y’iri turika, Perezida Evariste Ndayishimiye yari yihanganishije abakomerekeye muri ibi bitero yise iby’iterabwoba, ndetse aboneraho kumenyesha Abarundi ko abari inyuma yabyo, bazafatwa bagakanirwa urubakwiye.

Si ubwa mbere u Burundi bushinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma, dore ko ari na byo ntandaro y’umwuka mubi uri mu mubano w’Ibihugu byombi wanatumye u Burundi bufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda kuva mu ntangiro z’uyu mwaka muri Mutarama 2024.

Ibi byabaye nyuma y’igitero cyagabwe n’umutwe RED-Tabara mu mpera z’umwaka ushize, cyakurikiwe n’ibirego u Burundi bwongeye gushinja u Rwanda, ndetse Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye akaba yari yahise aca amarenga ko imipaka ihuza Igihugu cye n’u Rwanda yakongera igafungwa.

U Rwanda rwahise rwamagana ibi birego, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe w’Abarundi usanzwe ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse uyu mutwe na wo ukaba warahise wigamba icyo gitero.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru