Ikiganiro kiryoshye cy’umuhanzi ugezweho mu Rwanda n’umubyeyi we anamubazamo ikibazo cy’amatsiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Christian Nsengimana uzwi nka Chriss Eazy, uri mu bagezweho mu Rwanda, n’umubyeyi we [Mama] bagaragaye mu kiganiro babazanyamo ibibazo, aho yageze hagati akamubaza niba ataratakaza ubumanzi.

Ni ikiganiro kiri YouTube Channel y’uyu muhanzi ‘Chris Eazy’ aho uyu muhanzi ari we watangiye abaza umubyeyi we “Indirimbo yanjye ukunda kurusha izindi unayiririmbeho agace gato.”

Izindi Nkuru

Umubyeyi wa Chris Eazy yamubwiye ko indirimbo akunda kurusha izindi mu zo yahanze, ari iyitwa ‘Inana’ iri mu zanatumye amenyekana, ubundi ayiririmbaho agace gato, bafatanyije.

Umubyeyi wa Chris Eazy na we yatangiye amubaza impamvu atagikunda kurya amandazi, kandi mu bwana bwe yari ifunguro ry’ibanze yakundaga, ndetse ko iyo atabonekaga ritaremaga.

Uyu muhanzi yasubije umubyeyi we ko impamvu atakirya amandazi, ari uko atakibona afite icyanga nk’icy’ayo baryaga akiri umwana dore ko ari bo babaga bayikoreye.

Banyuzagamo bakanaririmba

Muri iki kiganiro cy’iminota 40’, Chris Eazy yabajije umubyeyi we ikintu yifuza ko bazakora mu buzima bwabo kikamushimisha, amubwira ko ari ugusohokana, undi amwizeza ko bazafata igihe bagasohokera ahantu kure nko ku mazi, bakamarayo nk’iminsi ibiri.

Umubyeyi wa Chris Eazy uba wisanzuye bigaragara ko aganirana n’umuhungu we bisanzuye, amwibutsa ko ubwo yari ari gusoza amashuri abanza, yamubwiye ko igihe azatakariza ubumanzi, azabimubwira, ati “ese uracyari imanzi cyangwa ubumanzi warabutaye?”

Chris Eazy yamusubije agira ati “none se ko nakubwiye ko igihe nzaba ntakiri imanzi, zakubwira, nari nabikubwira?” Umubyeyi ati “Ntabwo urambwira ariko biri kuntera ubwoba.” Undi ati “Oya wigira ubwoba, umuhungu wawe ni sawa ni muzima, ariko buracyahari.”

Ni ikiganiro kiryoshye cy’umubyeyi n’umwana, aho Chris Eazy n’umubyeyi we gabaragara bishimye, bigaraga ko basanzwe baganira cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru