America yagaragaje uko inshuti magara yayo Israel yayitengushye ku ntwaro yayihaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leta Zunze Ubumwe za America yavuze ko Igihugu cya Israel cyifashishije intwaro z’iki Gihugu cy’inshuti mu guhonyora amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu mu Ntara ya Gaza.

Bikubiye muri raporo yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Gatanu, aho igaragaza ko nubwo nta bimenyetso bifatika birimo ariko bishoboka ko izi ntwaro America iha Israel, izifashisha mu guhitana ubuzima bw’inzirakarengane.

Izindi Nkuru

Ni raporo bavuga ko yakozwe ku busabe bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ikorerwa ku Bihugu bitandatu biri mu ntambara.

Bimwe mu bikubiye muri iyi raporo, Leta Zunze Ubumwe za America yihanangiriza Israel, iyitegeka guhagarika ibikorwa by’intambara muri Gaza ndetse no kudakoresha intwaro yahawe n’iki Gihugu mu guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ibi kandi bije nyuma y’iminsi micye Perezida wa America, Joe Biden avuze ko Israel nidahagarika ibikorwa by’intambara mu mujyi wa Rafah, Igihugu cye kizahagarika inkunga y’intwaro cyahaga Israel, icyakora Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Ntenyahu minisitir we yavuze ko Igihugu cye kitakangwa mu buryo bubonetse bwose kandi ko bibaye ngombwa Israel yasigara yonyine ariko igahorera amaraso y’abana bayo.

Umujyi wa Rafah ni wo mujyi uri gufatwa nk’indiri ya Hamas ndetse urimo amamiliyoni y’Abanya-Palestine bahahungiye kuva umwaka ushize intambara ihuje impande zombi yatangira.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru