Hari abaturage banenga ko igikorwa cy’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze cyatangiye ariko ntibabimenye kuko bitamenyekanishijwe nka mbere, bakanavuga ko kandi babajwe n’uko bambuwe ububasha bwo kwitorera abayobozi bo mu nzego zose.
Mu mpera z’icyumweru nibwo ku ikubitiro amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yahereye kuri ba mutwarasibo,abaturage basabwaga gutoramo abazabahagrarira.
Bamwe mu bo twaganiriye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko batamenye igihe ayo matora yabereye ,bakanenga uburyo byamenyekanishijwemo buhabanye n’ubwakoreshejwe mu myaka yabanje, ngo dore ko ari bwo bwa mbere habaho amatora ntibabimenye.
Twizerimana Jean Claude ati “Rwose nigeze kubyumva ariko sinamenye igihe byabereye ,nta muntu wigeze azakutubwira ngo tujye ahantu runaka tujye gutora.”
Ku rundi ruhande ariko,hari n’ababimenye ndetse banitabira iki gikorwa,ariko bakvuga ko babajwe n’uko kuri iyi nshuro batmerewe gutora abayobozi batari ab’amasibo gusa, bakavuga ko bizagira ingaruka zirimo n’izigendanye nimiyoborere.
Umwe Ati ” Ubwo se kudutorera abayobozi bizadufasha iki kandi ari twe bazayobora? Rwose ntibyumvikana ukuntu batatureka ngo twihitiremo abo tubonamo icyizere n’ubushobozi.”
Undi nawe yavuze ko bizagorana kuyoborwa ati ” kubera ko tutabitoreye ntabwo tuzabiyumvamo ,birashoboka ko tuzanabasuzugura kuko tutazaba tutazi aho bavuye.”
Kuba abaturage bari basanzwe bitorera abayobozi kuva kuri mutwarasibo kugeza kuri njyanama y’akarere none ubu bakaba batemerewe kurenga kuri mutwarasibo,hakiyongeraho ko hari abvuga ko batigeze bamenya ko nayo yabaye, abahanga mu bijyanye nimiyoborere bavuga ko impamvu ari uko abaturage barambiwe guhabwa abayobozi aho kubitorera,ikindi ngo biragaragaza ko umuturage atagikenewe mu gushyiraho abayobozi nyamra ingaruka zikazaba ari we zijya ku mutwe, nk’uko Joseph Kakuzwumuremyi abivuga.
Ati ” Ati ikigaragara cyo ni uko abaturage batagihabwa umwanya wo gutora,ikibazo kandi si uko batanabimenya ahubwo ni uko barambiwe guhabwa abayobozi kuko n’ubundi aba avuga ati ndagenda n’ubundi umuyobozi arazwi ubwobse ndaba ngiye kumara iki? Rero bagacika intege gutyo.”
Abaturage bifuza ko basubizwa ububasha bari basanganywe bwo kwihitiramo abazabayobora, ngo bitabaye ibyo imiyoborere ishobora kuzaba ikibazo ngo cyane ko hari n’abo bari biteze kutazatora ariko bashobora kwihisha muri iki gicu bakagundira ubutegetsi kandi abaturage batabashaka.
Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/Radio&TV10