IMIYOBORERE: Baranenga imigendekere y’amatora y’inzego z’ibanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abaturage banenga ko igikorwa cy’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze cyatangiye ariko ntibabimenye kuko  bitamenyekanishijwe nka mbere, bakanavuga ko kandi babajwe n’uko bambuwe ububasha bwo kwitorera abayobozi bo mu nzego zose.

Mu mpera z’icyumweru  nibwo ku ikubitiro amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yahereye kuri ba mutwarasibo,abaturage basabwaga gutoramo abazabahagrarira.

Izindi Nkuru

Bamwe mu bo twaganiriye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko batamenye igihe ayo matora yabereye ,bakanenga uburyo byamenyekanishijwemo buhabanye n’ubwakoreshejwe mu myaka yabanje, ngo dore ko ari bwo bwa mbere habaho amatora ntibabimenye.

Twizerimana Jean Claude ati “Rwose nigeze kubyumva ariko sinamenye igihe byabereye ,nta muntu wigeze azakutubwira ngo tujye ahantu runaka tujye gutora.”

Ku rundi ruhande ariko,hari n’ababimenye ndetse banitabira iki gikorwa,ariko bakvuga ko babajwe n’uko kuri iyi nshuro batmerewe gutora abayobozi batari ab’amasibo gusa, bakavuga ko bizagira ingaruka zirimo n’izigendanye nimiyoborere.

Umwe Ati ” Ubwo se kudutorera abayobozi bizadufasha iki kandi ari twe bazayobora? Rwose ntibyumvikana ukuntu batatureka ngo twihitiremo abo tubonamo icyizere n’ubushobozi.”

Undi nawe yavuze ko bizagorana kuyoborwa ati ” kubera ko tutabitoreye ntabwo tuzabiyumvamo ,birashoboka ko tuzanabasuzugura kuko tutazaba tutazi aho bavuye.”

Kuba  abaturage bari basanzwe bitorera abayobozi kuva kuri mutwarasibo kugeza kuri njyanama y’akarere none ubu bakaba batemerewe kurenga kuri mutwarasibo,hakiyongeraho ko hari abvuga ko batigeze bamenya ko nayo yabaye, abahanga mu bijyanye nimiyoborere bavuga ko impamvu ari uko abaturage barambiwe guhabwa abayobozi aho kubitorera,ikindi ngo biragaragaza ko umuturage atagikenewe mu gushyiraho abayobozi nyamra ingaruka zikazaba ari we zijya ku mutwe, nk’uko Joseph Kakuzwumuremyi abivuga.

Ati ” Ati ikigaragara cyo ni uko abaturage batagihabwa umwanya wo gutora,ikibazo kandi si uko batanabimenya  ahubwo ni uko barambiwe guhabwa abayobozi kuko n’ubundi aba avuga ati ndagenda n’ubundi umuyobozi arazwi ubwobse ndaba ngiye kumara iki? Rero bagacika intege gutyo.”

Abaturage bifuza ko basubizwa ububasha bari basanganywe  bwo kwihitiramo abazabayobora, ngo bitabaye ibyo imiyoborere ishobora kuzaba ikibazo  ngo cyane ko hari n’abo bari biteze kutazatora ariko bashobora  kwihisha muri iki gicu  bakagundira  ubutegetsi kandi abaturage batabashaka.

Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/Radio&TV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru