Impamvu nyamukuru zatumye Abadepite basubiza inyuma itegeko ryemerera abangavu kuboneza urubyaro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda banze gutora umushinga w’itegeko ryemerera abangavu guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, bavuga ko iri tegeko ryaba risa nk’irije gusimbura inshingano zananiye ababyeyi bakagombye gutuma abana babo badakomeza guterwa inda.

Uyu mushinga w’itegeko watangijwe n’Abadepite batanu, wamurikiwe Inteko Rusange y’umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022.

Izindi Nkuru

Depite Gamariel Mbonimana wasobanuye ishingiro ry’uyu mushinga, yavuze ko batangije uyu mushinga nyuma yo kubona ko abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 18 bakomeje guterwa inda zitateguwe kuko bagize 92%.

Ati “Bityo birakwiye ko abana bari muri iki cyiciro bahabwa ubwisanzure mu kubona serivisi zo kuboneza urubyaro bityo inzitizi yuko bafatirwa icyemezo n’ababyeyi cyangwa ababarera, igakurwaho.”

Mu gihe cyo gutorera uyu mushinga w’itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere, muri iyi Nteko Rusange yari yitabiriwe n’Intumwa za Rubanda 55, Abadepipe 30 batoye ‘Oya’, 18 batora ‘Yego’ mu gihe abandi  barindwi (7) bifashe.

Uyu mushinga ntiwatowe kuko abawanze ari 54,5%, abawemeye bakaba 32,7% mu gihe abifase ari 12,8%.

Benshi mu Ntumwa za Rubanda batanze ibitekerezo kuri uyu mushinga, bavuze ko utanoze, bityo ko ukwiye ubugororangingo ndetse ukabanza ukaganirwaho bihagije.

Bamwe kandi bavuze ko uyu mushinga utaba uje gukemura ikibazo nyirizina gituma abangavu bakomeza guterwa inda zitateguwe ahubwo ko waba uje gukemura ingaruka zacyo.

Depite Bugingo Emmanuel yagize ati “Harashyirwaho itegeko rikemura ikibazo mu ruhande rumwe aho umuryango wananiwe gufata abana, twananiwe gufata abana baraducika. Ese ingamba zihari kugira ngo inzego zitandukanye zifite mu nshingano abana, ari za Minisiteri zibifite mu nshingano, ari umuryango ubwawo, habe n’ubukangurambaga bwo gukumira.”

Depite Mukabunani Christine we yavuze ko umushinga w’iri tegeko utahita uza ngo utorwe hatabanje kubaho ibiganiro byimbitse by’isobanurampamvu kuko hakiri n’ibibazo mu kuboneza urubyaro no ku bantu bakuru.

Ati “Haracyarimo ikibazo kubera ko abantu makumyabiri bashobora kujya kwa muganga bagahabwa ubwoko bumwe bw’imiti [yo kuboneza urubyaro] nta muntu ubakorera ikurikirana ngo akore ibizamini bihagije.”

Hon Eugene Barikana yavuze ko u Rwanda ari Igihugu gifite imiterere yacyo ndetse giha agaciro umuco wacyo bityo ko guhita hashyirwaho iri tegeko bitagakwiye guhita biza imbere.

Ati “U Rwanda ni Igihugu gifite uko giteye, cyemera Imana, gifite ibikiranga ndetse amategeko yacu menshi yaje anashingira kuri ibyo maze kuvuga.

Iyo tugeze mu gufata icyemezo, hano baravuga umwana w’imyaka 15, murumva ko yitwa umwana, mu yandi mategeko dufite imyaka y’ubukure aho imyaka umuntu ashobora gufata icyemezo, yaba icyemezo cyo gukora, icyemezo cyo gushaka, kubera urwego baba bagezeho rw’imitekerereze. Harya gufata icyemezo ku bwisanzure ku buzima bw’imyororokere, ni cyo cyoroshye cyangwa ni cyo gikome? Njye numva ko ari cyo gikomeye.”

 

Byaba bisa nko kuboshya ngo ‘nimwikorere ibyo mushaka’

Mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru, yagarutse kuri iyi ngingo y’abifuza ko abana b’imyaka 15 na bo bemererwa guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Icyo gihe yagarutse ku mategeko ariko ko hari n’imyemerere n’imigirere biranga Abanyarwanda, ati “Ariko byose ni ibintu abantu bagenderaho bakabamo, bibagenga mu buzima bwabo. Ntabwo nibwira ko abana bo kuri uru rugero kugira ngo ntibabe baterwa inda ni ikibazo kidakwiriye kuba ario bikarenga bikaba kuko ku Isi ni abantu ntabwo ibintu byose bigenda uko ubyifuza.”

Perezida Kagame yavuze ko icyashyirwa imbere ari ugukomeza abantu bumva ko umwana adakwiye kuba aterwa inda kandi n’abazibateye bakabihanirwa n’amategeko ariko hakabaho uburyo buhamye bwo kubirwanya buhera no mu miryango.

Ati “Mu buryo buboneye bwo kurwanya ikibazo, twabanza tukemera ngo ‘iki ni ikibazo’ ibyo tukabyumvikana, noneho ikibazo giteye gite? twagifatira muti umeze gute? Dukore amahame avuga ko tubyanze bidakwiriye nubwo tuzi ngo bizaba.

Kuvuga ngo ugiye kubigira ihame ngo ugiye guha abana b’imyaka 15 imiti yo kuboneza urubyaro mu mitekerereze ni nk’aho ubabwiye uti […] ni nko kuboshya ni nk’aho ubabwiye uti ‘komeza wikorere ibyo ukora uzarindwa n’imiti iboneza urubyaro’ bifite ubwo butumwa butanga, kandi sintekereza ko ari ubutumwa bwiza.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abantu bakomeza kubiganiraho, bakareba igikwiye gukorwa hagendewe no ku miterere y’ibihe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru