Friday, October 2, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Impamvu yatumye urubanza rw’umunyamakuru DC Clement rwongera gusubikwa ubugirakabiri

Impamvu yatumye urubanza rw’umunyamakuru DC Clement rwongera gusubikwa ubugirakabiri

Urubanza ruregwamo umunyamakuru DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, rwongeye gusubikwa ku mpamvu zo kutaboneka k’umushinjacyaha uhagarariye Ubushinjacyaha muri uru rubanza.

Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, ukurikiranyweho kandi icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo kwangiza ibintu by’undi ku bushake, kurwanya ububasha bw’amategeko, no gukubita cyangwa gukoresha urugomo abayobozi bo mu nzego za Leta, yagombaga kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2026.

Gusa urubanza ruregwamo uyu munyamakuru rwasubitswe kuko umushinjacyaha uhagarariye Inteko y’Ubushinjacyaha muri uru rubanza, atari ahari.

Uru rubanza rwahawe Urukiko Rukuru, rwagombaga kuburanishwa n’ubundi tariki 15 Nzeri 2026, ariko na bwo rurasubikwa kuko nabwo icyo gihe Umushinjacyaha atari yitabiriye iburanisha.

Icyo gihe Urukiko Rukuru rwahise rwimurira urubanza kuri uyu wa 02 Ukwakira 2026, ariko nabwo rwongeye gusubikwa, rwimurirwa ku yindi tariki.

DC Clement yatawe muri yombi tariki 31 Werurwe 2026 nyuma yo guteza urugomo ubwo inzego za Leta zari ziguhagarika imirimo y’inzu yubakwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mpera za Mata uyu mwaka, DC Clement yafatiwe icyemezo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ariko ntiyanyurwa n’iki cyemezo ahita akijurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwaje kugumishaho iki cyemezo muri Gicurasi 2026.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =