Impanuka idasanzwe kuri CHIC: Imodoka yabasanze mu nzu aho bakorera bagwa mu kantu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku nyubako isanzwe ikoreramo ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali Rwagati ahazwi nko kuri CHIC, imodoka yakoze impanuka igonga igikuta gikozwe mu birahure iruhukira mu bicuruzwa.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, ni iy’imodoka yaje yiruka ikabanza kumenagura ibirahure by’iyi nyubako ikanagonga n’ushinzwe gucunga umutekano igakomereza ahacururizwa.

Izindi Nkuru

Muri iyi nyubako isanzwe ikorerwamo ubucuruzi harimo umuntu ariko ntiyamuhitanye gusa hari abakomerekeye muri iyi mpanuka.

Abayibonye barimo abasanzwe bafite ibyo bakora muri aka gace, bavuze ko uko iyi modoka yagendaga bisa nk’impanuka yagambiriwe cyangwa uwari utwaye iyi modoka akaba yari afite ibibazo mu mutwe.

Hari n’abavuga ko uyu wari uyitwaye ashobora kuba yari yanyoye kuri ka manyinya kakamuganza kuko uburyo iyi modoka yagendaga ntawapfa kwemeza ko byari ukubura feri.

Abakorera muri iyi nzu na bo byabatunguye kuko nk’abahageze iyi mpanuka yamaze kuba batumvaga uburyo iyi modoka yageze hariya.

Umwe yagize ati “Nahageze bampuruje nje nsanga haparitse imodoka nyoberwa ibibaye kuko ntayo nahasize kandi nkaba ntumva aho yaba yanyuze.”

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi yerekana abagiye bafatwa batwaye ibinyabiziga barengeje igipimo cy’inzoga, ikaboneraho gusaba abantu kubicikaho kuko biri mu bikomeza guteza impanuka zitandukanye.

Yinjiye wagira ngo ije guparika

Amafoto: Kigali Today

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru