Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamagabe: Umusekirite yarashe umuyobozi wa SACCO amusanze mu nzu iwe

radiotv10by radiotv10
16/12/2021
in MU RWANDA
0
Nyamagabe: Umusekirite yarashe umuyobozi wa SACCO amusanze mu nzu iwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Rambya, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, Umuyobozi wa SACCO-Buruhukiro yarashwe n’umusekirite wahoze arinda kuri iki kigo cy’imari aho yamurashe amusanze iwe mu nzu.

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza ahagana saa 21:30’ mu Kagari ka Rambya mu Murenge wa Buruhukiro aho umuyobozi wa SACCO asanzwe aba.

Uyu musekirite witwa Ntakirutimana Bosco yarindaga kuri SACCO Buruhukiro ahasanzwe hayoborwa na Dusingizimana Moise w’imyaka 36.

Umukozi wa Dusingizimana Moise witwa Niringiyimana Olivier w’imyaka 33 ni we watabaje nyuma y’uko umukoresha we arashwe mu nda agakomereka.

Uyu mukozi w’uwarashwe, yavuze ko sebuja yatashye nk’uko bisanzwe ageze mu nzu ni bwo umusekirite Ntakirutimana Bosco yamwinjiranye ahita amurashisha imbunda yakoreshaga mu gucunga umutekano kuri Umurenge SACOO Buruhukiro.

Dusingizimana Moise warashwe n’umusekirite yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Buruhukiro kugira ngo yitabweho kuko yakomeretse cyane mu nda mu gihe Polisi yo muri aka gace yahise itangira gushakisha uyu musekirite wahise yihisha nyuma yo kumurasa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yatangaje ko uyu musekirite yafashwe ubu akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Musebeya.

Ati “Yamugenze runono amurasira iwe ariko yahise afatwa.”

Yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu yatumye uriya musekirite arasa Manager wa SACCO. Cyakora abaturage bavuga ko ngo yamuhoye ko yamugambaniye akamwimura mu kazi ko gucunga iriya SACCO, bakamujyana gukorera mu mujyi wa Nyamagabe.

Dr Murangira avuga ko uriya musekirite yari yagambiriye kwica ngo kuba atishe uwo yarashe si kubwe.

Ati “Akurikiranyweho ubwinjiracyaha ku cyaha cyo kwica, icyaha kimuhamye yahanishwa gufungwa imyaka 25.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + fifteen =

Previous Post

Abasifuzi bakubiswe akanyafu na FERWAFA bamwe bajuriye bati “Ntiwahanwa utabanje kwihanangirizwa”

Next Post

Impanuka idasanzwe kuri CHIC: Imodoka yabasanze mu nzu aho bakorera bagwa mu kantu

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impanuka idasanzwe kuri CHIC: Imodoka yabasanze mu nzu aho bakorera bagwa mu kantu

Impanuka idasanzwe kuri CHIC: Imodoka yabasanze mu nzu aho bakorera bagwa mu kantu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.