Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu buyobozi bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, yatangaje ko nyuma yuko hakomeje kugaragara imvugo z’ivanguramoko, ibikorwa byose bishingiye ku moko n’ibibiba urwangano, bibujijwe.
Bikubiye mu itangazo ryatanzwe na Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Bahati Musanga Erasto kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026.
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, aramenyesha abaturage bose ko muri iki gihe, yabonye ikwirakwira ry’ubutumwa bushingiye ku moko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga no mu nama zimwe na zimwe zidasanzwe.”
Yakomeje avuga ko “Ibi bikorwa binyuranyije n’indangagaciro z’ubumwe no kubana mu bumwe byimakajwe na AFC/M23, irushaho kuburizamo ibikorwa byari byarasenye umuryango mugari kubera intambara n’ibikorwa bya politiki by’ivangura.”
Guverineri w’Intara ya Kivu, yakomeje avuga ko kubera ibi byose, hari ibikorwa bibujijwe mu bice bigenzurwa na AFC/M23, birimo “gutegura imyigaragambyo, ndetse n’inama n’amakoraniro ashingiye ku moko.”
Nanone kandi yavuze ko gutambutsa ubutumwa, cyangwa ibindi byose, byamamaza urwango, cyangwa ibindi byose byaza bitandukanya abantu.
Guverineri kandi yavuze ko yibukije ko amahoro, koroherana no gushyira hamwe, ari inkingi nyamwamba zo kongera kubaka no guteza imbere iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Yasabye kandi abaturage kuba maso, bakima amatwi ubutumwa ndetse n’ibikorwa byose bya Leta ya Kinshasa, byaba bigamije kubabibamo amacakubiri n’inzangano, ahubwo bagashyira imbere ubumwe n’umutekano.
RADIOTV10









