Imvura idasanzwe yaguye mu Bihugu by’Abarabu yahungabanyije byinshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imvura idasazwe imaze iminsi itatu igwa ubudahagarara muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yategeje imyuzure yatumye n’ingendo z’indege zihagarara nyuma y’uko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dubai na cyo cyibasiwe n’umwuzure.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko ingendo z’indege zari ziteganyijwe uyu munsi zose zasubitswe kubera ko ibihe bidasanzwe bikomeje kugaragara muri iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Ni mu gihe abashinzwe iteganyagihe batangaje ko iyi mvura ikomeza kwiyongera ndetse ikagera no mu yindi mijyi y’iki Gihugu irimo na Aboudhabi.

Si Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gusa zibasibasiwe n’umwuzure, kuko wageze no mu Bihugu bya Bahrein, na Oman; aho umaze guhitana abantu bagera kuri 18, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero.

Imvura nk’iyi idasanzwe yaheruka kugwa muri ibi Bihugu byo muburasirazuba bwo hagati mu myaka myinshi ishize.

Ingendo z’indege zahagaritswe
N’Ibinyabiziga byarengewe

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru