Uganda: Habaye impanuka yakangaranyije abayibonye ikimara kuba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu muhanda uturuka Entebbe werecyeza i Kampala mu Murwa Mukuru wa Uganda, habereye impanuka y’imodoka itwara sima yubamye ku modoka nto yarimo umuntu umwe, wahise ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, ibera ahitwa Nkumba mu Mujyi wa Entebbe, ubwo imodoka isanzwe itwara Sima igenda inayivanga n’umucanga yataga umurongo ikaruhukira ku ivatiri yari iri hafi yayo.

Izindi Nkuru

Ikinyamakuru Daily Minitor gikorera muri Uganda, cyatangaje ko ubwo iyi modoka yari mu muhanda Entebbe- Kampala, yataga icyerekezo igahita igusha urubavu, ikigega cyayo kifashishwa mu kuvanga sima n’umucanga, cyahise cyubama ku modoka nto yo mu bwoko bwa Mitsubishi.

Iki kinyamakuru gitangaza ko iyi modoka itwara sima ifite pulake UAN 836D, mu gihe iy’ivatiri yo mu bwoko bwa Mitsubishi yo ifite Pulake ya RVR UBQ 371P.

Uwabonye iyi mpanuka ubwo yabaga, yatangaje ko iyi vatiri yagwiriwe n’iyi kamyo, yari irimo umuntu umwe, wahise ahasiga ubuzima, ndetse ubwo inzego zirimo Polisi zatabaraga, zikaba zasanze umubiri we ukirimo kuko hari hataraza ubutabazi bwo kwegura iyi modoka yegamiye ivatiri.

Ababonye iyi mpanuka iba kandi, batangaje ko umushoferi w’iyi kamyo itwara sima, we yahise ayivanwamo agahita ajyanwa ku ivuriro riri hafi y’ahabereye iyi mpanuka kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Ikamyo yahise igwa ku nto y’ivatiri  

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru