Umugaba Mukuru wa UPDF yakiriye intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’izirwanira ku Butaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba uherutse kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), yakiriye intumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ubutasi bwa RDF, Col Francis Regis Gatarayiha.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda nka Chimp Reports yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, avuga ko General Muhoozi yakiriye izi ntumwa za RDF i Mbuya mu Murwa Mukuru wa Uganda i Kampala, ahasanzwe hari Icyicaro Gikuru cya UPDF.

Izindi Nkuru

Uretse Maj Gen Nyakarundi wari uyoboye izi ntumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yari kumwe kandi n’abandi basirikare bane, barimo Col Francis Regis Gatarayiha usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’ubutasi bwa gisirikare.

General Muhoozi yakiriye izi ntumwa za RDF, ari kumwe na Major General James Birungi usanzwe Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi bwa Uganda.

Aba basirikare kandi banashyikirije General Muhoozi Kainerugaba impano yagenewe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, nk’uko bigaragara mu mafoto yashyizwe hanze.

General Muhoozi Kainerugaba umaze ibyumweru bitatu agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, asanzwe ari umwe mu basirikare b’icyubahiro muri Uganda, dore ko yanagize imyanya itandukanye mu buyobozi bukuru mu Gisirikare, nko kuba yarabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, akaba yaranabaye Umujyanama w’umubyeyi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Muhoozi yagize uruhare runini mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara imyaka itatu utifashe neza, aho yagiriye ingendo mu Rwanda zatanze umusaruro wo kuwubyutsa.

Ibi kandi yabishimwe na Perezida Paul Kagame ubwo yamwakiraga mu musangiro wabaye muri Mata umwaka ushize wa 2023, ubwo General Muhoozi yazaga kwizihiriza isabukuru ye mu Rwanda.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yagize ati “Mushobora kuba mwagira amahoro ariko mutari inshuti. Ariko ubu nizera ko tubifite byombi, turi inshuti kandi turi mu mahoro. Kandi tubikesha wowe General Muhoozi ku ruhare wabigizemo ndetse n’ubushishozi bwawe no kuba warabaye ikiraro gihuza impande zombi.”

General Muhoozi na we ubwo yari amaze kugira uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, yavuze ko kimwe mu byo yishimira yagezeho mu mwuga we wa gisirikare, ari ukuba yarongeye gutuma Ingabo za Uganda (UPDF) n’iz’u Rwanda (RDF) zongera kuba abavandimwe nyuma y’icyo gihe zari zitameranye neza kubera icyo gitotsi cyari mu mubano w’Ibihugu byombi.

Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriye intumwa zari ziyobowe na Maj Gen Vincent Nyakarundi
Yari kumwe kandi na Col Francis Regis Gatarayiha

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru