Volleyball: Ikipe ya Polisi y’u Rwanda nyuma gutera mpaga y’Abajepe muri Congo yanyagiye indi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Police VC iri mu makipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya ‘African volleyball Clubs Championship’, yanyagiye amaseti 3-0 ikipe ya UZ Wolves VC yo muri Zimbabwe, biyihesha instinzi ya kabiri nyuma yo gutera mpaga Volleyball Club Garde Republicaine yo muri DRC.

Ikipe ya Police VC, muri iri rushanwa rya’African volleyball Clubs Championship’, ku wa Mbere yagombaga guhura na Volleyball Club Garde Republicaine isanzwe ari iy’umutwe w’Igisirikare urinda abayobozi bakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ntiyitabira uyu mukino.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda, ibonye intsinzi iteye mpaga iyi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wagombaga kuba ku wa Mbere tariki 15 Mata 2024, kuri uyu wa Kabiri yatsinze amaseti 3-0 ikipe ya Wolves VC ya Kaminuza ya Zimbabwe.

Ikipe ya Police VC yinjiye neza mu mukino nubwo iseti ya mbere yabashije kuyitsinda bigoranye kuko yarangiye ku manota 26 kuri 24 ya UZ Wolves VC.

Amaseti abiri yakurikiyeho Police VC yagaragaje ko irusha ikipe bahanganye kuko iseti ya kabiri yarangiye itsinze UZ Wolves VC ku manota 25-22, iza kwegukana n’iya gatatu ku manota 25-14, bituma yegukana intsinzi ku maseti 3-0.

Umutoza w’ikipe ya Police VC, Musoni Fred, yavuze ko icyamufashije kwegukana intsinzi ku mukino w’uyu munsi, ari uko yagerageje gukora impinduka mu bakinnyi yari yakinishije mu mukino wa mbere batsinzwemo na Kenya Ports Authority.

Yagize ati “Uyu mukino ntiwari woroshye nubwo tubashije kwegukana intsinzi. Twagerageje gukoresha amayeri yose kugira ngo dutsinde umukino arimo kongera imbaraga mu ikipe no gukosora amakosa yatumye dutsindwa umukino wa mbere kandi hari icyizere cy’uko tuzakomeza kwitwara neza no mu mikino yose isigaye.”

Muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 45, rihuza amakipe yitwaye neza mu Bihugu bya Afurika, ryitabiriwe n’agera kuri 21 agabanyije mu matsinda 7, u Rwanda rukaba ruhagarariwe n’amakipe abiri ari yo; Police VC na Gisagara VC.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru