Umwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda unazwi mu mwuga w’itangazamakuru, yagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko bwuzuye ubwishongozi, amubwira ko bushobora kumukuraho abantu aho kubakurura.
Uwitwa Chef Arsene ukunze kunyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwerecyeye imitegurire y’amafunguro, yashyize kuri X ubuvuga ko byaba bibabaje kuba hari abari mu kigero kimwe badafite ubushobozi bwo guhahira muri Super Market.
Muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto igaragaza uyu musore avuye guhahira mu iguriro rimwe, yagize ati “Ibaze ko urinze ungana utyo utarahahira muri SUPERMARKET. Kubera iki…Ubushobozi bwawe buracyari ubwo guhahira ku bazunguzayi.”
Muri ubu butumwa bwe, yakomeje agira ati “Nababwira ngo mukore cyane ngo ndi kwiyemera…Mbwira aho uhahira nkubwire niba ukize cyangwa uri agakene kari aho.”
Umunyamakuru Edmund Kagire akaba n’umwe mu bazwiho ubuhanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yabaye nk’ucyebura uyu musore, amubwira ko uburyo yahisemo bwo kuzikoresha yibwira ko bushobora gukurura abantu, ariko ahubwo bushobora kubamukuraho.
Yagize ati “Muvandi, ushobora kuba uharanira gukurura abantu ariko iyi nzira izagukuraho abantu aho kubakongerera. Ishobora no gutuma uwashakaga kuguha akazi abireka. Ushobora gukora content nziza utishongoye ku rungano. Courage.”

Uyu musore kandi kuri uyu Mbere yari yashyize ubundi butumwa kuri X, anenga urubyiruko ruba rushaka kujya gushakishiriza imibereho hanze y’u Rwanda, avuga ko ngo “ibyo atari ubukene bwo mu mufuka gusa” ahubwo ngo “no mu mutwe uratindahaye.”
Ni ubutumwa na bwo bitavuzweho rumwe, aho benshi bagaragarije uyu musore ko kujya gushakishiriza imibereho aho iri hose, atari imyumvire iciriritse nk’uko yari abivuze.


RADIOTV10










