• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
28/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UDUSHYA
0
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango k’ubwoko bwayo, yazamuye impaka.

Ni ifoto igaragaza Netanyahu yambaye isuti y’umukara hejuru y’ishati y’umweru, ari ku muryango w’imodoka ari kwitaba telefoni.

Iyi foto yakwirakwirijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yatumye benshi bibaza ubwoko bw’iyi telefone ikoreshwa na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu cy’igihangange, n’uburyo yari yometsweho utuntu duhisha kamera zayo.

Umunyamakuru washyize iyi foto ku rubuga nkoranyamaba, yabajije agira ati “Ni ubuhe bwoko bwa telefoni Netanyahu akoresha?”

Bamwe bavuze ko ashobora kuba akoresha telefone ya iPhone, abandi bakavuga ko ashobora kuba akoresha telefoni ya Samsung. Ariko benshi bemeza ko Netanyahu atazigera akoresha porogaramu y’Abashinwa kubera impungenge ko ishobora kumvirizwa no gukurikiranwa, kandi iyo ishobora kuba ari yo mpamvu Camera yayo ipfundikiye.

Ku rundi ruhande, umwe yagize ati “Ese yaba akoresha telefoni y’Abashinwa kugira ngo yirinde kumvirizwa!!”

Mu gusubiza, ikoranabuhanga rya Grok ryagize riti “Hashingiwe ku makuru yari ahari kugeza muri 2026, hari amakuru make yerekeye telefone bwite Netanyahu akoresha. Ariko raporo zimwe na zimwe zivuga ko akoresha iPhone [nk’iy’umwungiriza we, telefoni ye yigeze kwinjirirwa].”

Iri koranabuhanga rya Grok ryongeyeho ko hari amahirwe make ko Minisitiri w’Intebe ashobora kuba akoresha porogaramu y’Abashinwa, kubera ko Israel ibuza gukoresha ikoranabuhanga ry’Abashinwa kubera impamvu z’umutekano.

Bamwe bibazaga niba iyo foto ari iy’ukuri cyangwa yakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’ubuhanga bw’ubukorano (AI).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Next Post

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.