Monday, September 9, 2024

Indege itwaye isanduku irimo iryinyo rimwe rya Lumumba yerecyeje muri DRC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Isanduku irimo iryinyo rya Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa DRCongo, ufatwa nk’Intwari ikomeye y’iki Gihugu, yavanywe i Bruxelles mu Bubiligi yoherezwa muri Congo.

Iyi sanduku irimo iryinyo rya nyakwigendera Patrice Lumumba, yoherezwe muri Congo nyuma y’iminsi ibiri u Bubiligi burishyishyikirije umuryango wa nyakwigendera mu muhango wabereye i Bruxelles.

Indege itwaye iyi sanduku yahagutse i Bruxelles mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, yerecyeza muri Congo Kinshasa.

Abaherekeje iyi sanduku bazayijyana mu Ntara ya Sankuru aho nyakwigendera Patrice Lumumba yavukiye mu 1925 mu gace kazwi nka Onalua.

Muri Congo hateguwe urugendo rw’iminsi icyenda (9) rwateguwe mu rwego kwakira umubiri w’iyi ntwari ya DRC imaze imyaka 61 yishwe, ruzarangira tariki 30 Kamena 2022.

Umuyobozi mu rwego rw’umuco mu gace k’aho Lumumba akomoka akaba n’umwishywa we, Maurice Tasombo Omatuku yavuze ko bishimiye kuba umubiri wa Lumumba ugarutse iwabo.

Yagize ayti “Ibitekerezo bye byari bifungiye mu Bubiligi none biragarutse.”

Iryinyo rya Lumumba ni igice kimwe cy’umubiri we gisigaye, cyashyikirijwe umuryango we nyuma y’imyaka 61 yiciwe i Katanga muri DRC mu 1961, umubiri we uza gushongeshwa hakoreshejwe acise.

Iri ryinyo rye, ryasigaranywe n’umwe mu bamwishe witwa Gérard Soete, warisigaranye nk’ikimenyetso cy’iyi ntwari.

Abanye-Congo benshi bagiye kwakira iryinyo ry’intwari yabo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts