• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Indege y’umunyapolitiki uri muri Guverinoma ya Congo imaze imyaka 19 iparitse i Burayi byarangiye ifatiriwe

radiotv10by radiotv10
05/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Indege y’umunyapolitiki uri muri Guverinoma ya Congo imaze imyaka 19 iparitse i Burayi byarangiye ifatiriwe
Share on FacebookShare on Twitter

Indege yo mu bwoko bwa Boeing ya Jean-Pierre Bemba usanzwe ari Minisitiri w’Intebe Wungirije, n’uw’Ubwikorezi muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiriwe muri Portugal nyuma yo kumara imyaka 19 iparitse ku kibuga cy’Indege cya Faro, akanahabwa iminsi 60 ngo ayihakure abanje kwishyura miliyoni 1 y’amayero, ntabikore.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 727-100, yari imaze imyaka 19 iparitse ku kibuga cy’indege cya Faro mu Gihugu cya Portugal, aho yatangiye gutorera ingese.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, ivuga ko ubuyobozi bushinzwe iby’indege muri Portugal bwari bwasabye Jean Pierre Bemba kujya gufata iriya ndege mu gihe kitarenze iminsi 60, ndetse akanishyura amafaranga ya parikingi yari imaze igihe ihaparitse, aho yagombaga kwishyura akabakaba miliyoni imwe z’amayero.

Iki kibazo cyatangiye muri 2008, aho muri uwo mwaka Jean-Pierre Bemba yaburanaga urubanza yari afite mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Ibiro by’Ubushinjacyaha byari byasabye ko imitungo y’uyu Munyapolitiki wo muri Congo, aho iri hose mu Bihugu binyuranye, ifatirwa.

Ni bwo iyi ndege ye na yo gufatirwa ku Kibuga cy’Indege cya Faro muri Portugal. Iyi ndege yaje kumara igihe kinini iparitse kuri iki kibuga cy’Indege bifatwa nko guteza icyugaze no kubangamira ibikorwa muri Portugal nk’uko biteganywa n’itegeko rishya ryaje gushyirwaho n’ubutegetsi bushya ku bijyanye n’indege zatawe na bene zo ku bibuga by’indege.

RFI ivuga ko yagerageje kubaza Jean-Pierre Bemba kuri iki kibazo kugira ngo agire icyo akivugaho, ariko akaba yabyanze, ariko umwe mu bari hafi ye, akaba yavuze ko ibi byose byatewe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, bityo ko ari na rwo rukwiye kwirengera ingaruka zabyo, ndetse rukaba rugomba no kwishyura kariya kayabo k’amafaranga yishyuzwa ya parikingi.

Jean-Pierre Bemba yaje kugirwa umwere muri 2018, ku byaha yaburanishirizwaga muri uru Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Jean-Pierre Bemba waburanishwaga na ICC yaje kugirwa umwere

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Umunyemari Lugumi yagaragaje ikindi kimenyetso ntashidikanywaho ko ari mu rukundo na Alliah Cool

Next Post

Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace nyuma y’imirwano ikomeye

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace nyuma y’imirwano ikomeye

Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace nyuma y’imirwano ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.