Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) gifata ingamba zirimo guhagarika ingendo mu buryo bwose z’amatungo muri iyo Mirenge.
RAB yatangaje ibi mu itangazo ryagiye hanze, rimenyesha “abantu bose, by’umwihariko aborozi bo mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, ko hagaragaye indwara y’Uburenge mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze.”
RAB ivuga ko hashingiwe ku itegeko rigenda uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda ndetse no ku miterere y’indwara y’uburenge n’uburyo yandura, iki Kigo cyashyizeho ingamba.
Muri izi ngamba, zirimo guhagarika ingendo z’amatungo yibasirwa n’iyi ndwara y’uburenge ari yo Inka, ihene, intama n’ingurube, muri iriya Mirenge itatu.
Nanone kandi icuruzwa ry’ibikomoka kuri aya matungo yagaragaweho cyangwa akekwaho ibimenyetso by’iriya ndwara y’uburenge, birimo amata, inyama, n’impu.
Nanone kandi aborozi bafite amatungo yahuye n’arwaye, ubundi asanganywe ubwandu agakurwa mu bworozi, ndetse aborozi b’inka bose basabwa gukingiza izigejeje nibura ku mezi atandatu.
RADIOTV10