Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Indwara yateye Isi impungenge nyuma y’uko igaragaye i Burayi hari Ibihugu byashyizeho ingamba zikomeye

radiotv10by radiotv10
17/08/2024
in AMAHANGA
0
Indwara yateye Isi impungenge nyuma y’uko igaragaye i Burayi hari Ibihugu byashyizeho ingamba zikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko muri Sweden hagaragaye umurwayi wa mbere urwaye ubushita bw’inkende, Ibihugu byo ku yindi Migabane nk’u Bushinwa byafashe ingamba, aho iki Gihugu cyafashe icyemezo cyo gusuzuma abantu n’ibintu byinjiira muri iki Gihugu ngo birinde ko yahagera.

U Bushinwa bwatangaje icyemezo kuri uyu wa Gatanu bavuga ko bizakorwa mu gihe cy’amezi 6, bakibanda cyane ku baturuka mu Bihugu bya Afurika byagaragayemo iyi ndwara.

Kuri uyu wa Gatanu kandi, Pakistan na yo yatangaje ko umuntu ufite ubushita bw’inkende wa mbere yagaragaye muri iki Gihugu.

Ubushita bw’inkende Mpox, bukomeje gukwira hirya no hino ndetse Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko iyi ndwara yamaze kugera ku rwego ruhangayikishije.

Ikigo Nyafuruka gishinzwe gukurikirana ibiza no kubikumira ‘Africa CDC’ na cyo cyaherukaga gutangaza ko iyi ndwara iteye impungenge ndetse gisaba inzego z’ubuzima gufata ingamba zikomeye.

Habarurwa abarenga ibihumbi 38 banduye iyi ndwara, ndetse abarenga ibihumbi 15 ni abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’Igihugu cyibasiwe cyane, aho abarenga 450 biganjemo abana bahitanywe n’iyi ndwara.

Iyi ndwara yamaze kugaragara mu Bihugu byo ku Mugabane wa afurika birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, U Burundi, Kenya, na repubulika ya Centrafrique.

Kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane basanganywe iyi ndwara, ariko ko babiri basezerewe nyuma yo gukira, mu gihe abandi babiri bakiri kuvurwa.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + twelve =

Previous Post

Ibibazo by’ingenzi bikomeye umuntu akwiye kwicara akibaza akiri muzima

Next Post

Bambutse Intara bagiye gushakisha imibereho none babayeho nk’inzererezi ku mpamvu itarabaturutseho

Related Posts

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

by radiotv10
13/06/2025
0

Umuvandimwe w’umuntu umwe warokotse impanuka y’indege yahitanye abagenzi 241 mu Buhindi, yavuze ko akimara kurokoka yahamagaye umubyeyi we akamubwira ko...

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

by radiotv10
13/06/2025
0

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran ndetse n'abandi basirikare babiri bari mu buyobozi Bukuru bw’Ingabo...

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

by radiotv10
12/06/2025
0

Indenge ya Sosiyete y’u Buhindi (Air India) yari yerecyeje i London mu Bwongereza irimo abagenzi 242, yakoze impanuka nyuma y’igihe...

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

by radiotv10
12/06/2025
0

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari boherejwe mu butumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasubira mu Gihugu cyabo,...

Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

by radiotv10
11/06/2025
0

Umunyemari rurangiranwa ku Isi, Elon Musk uherutse guterana amagambo na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze...

IZIHERUKA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka
AMAHANGA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

by radiotv10
13/06/2025
0

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

13/06/2025
Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bambutse Intara bagiye gushakisha imibereho none babayeho nk’inzererezi ku mpamvu itarabaturutseho

Bambutse Intara bagiye gushakisha imibereho none babayeho nk’inzererezi ku mpamvu itarabaturutseho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.