Ingabo zidasanzwe za Iran, zasabye Abanyamerika gukoresha ububasha bafite mu matora, bakavana ku butegetsi abanyapolitiki bo muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za America bashyigikiye Perezida Donald Trump.
Ibyo Bitangajwe mugihe, Qatar ikomeje ibikorwa byayo bya dipolomasi byo guhuza impande zombi, mu rwego rwo gushaka uburyo intambara imaze amezi arindwi hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagarara.
Perezida Trump na we yongeye kuvuga ko yiteze ko Iran yemera guhagarika imirwano vuba.
Mu ibaruwa y’amapaji 26 yasohowe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 nzeri 2025, Ingabo za Iran, zasabye Abanyamerika gukoresha ububasha bwabo bwa politiki bagakuraho ubutegetsi bwa Donald Trump, ndetse bakamagana n’ ubufasha Amerika iha Israel n’ibikorwa bya gisirikare Amerika ikorera mu bindi bihugu.
Aya matora ashobora gutuma ishyaka ry’Abademokarate ryongera kugenzura imwe cyangwa zombi mu nteko zigize Kongere, bikaba byagira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Perezida Trump.
Muri iyo baruwa, Ingabo za Iran, zagize ziti: “Mukure ku butegetsi abanyapolitiki babi, b’abanyabinyoma kandi b’abanyarugomo batumye Amerika imera uko imeze ubu. Murebe ko abanyapolitiki banyu basobanukirwa ko isi yahindutse.”
Ingabo za Iran zatangaje ibyo, mugihe ubwo yiyamamazaga umwanya wa peerezida mu 2024, Trump yari yarasezeranyije Abanyamerika ko azirinda gutangiza intambara nshya, agahagarika izari zisanzweho ndetse akagabanya izamuka ry’ibiciro. Icyakora, intambara ya Iran, Trump yatangije afatanyije na Israel, yagize uruhare mu kuzamuka kw’ibiciro bya lisansi ku isi ndetse ikwirakwiza umutekano muke mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwo Hagati.
ibintu abasesenguzi ba politiki muri Amerika bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku ishyaka rya Republican n’ubuyobozi bwa Trump, mu matora y’inteko ishinga amategeko ya Amerika, ateganyijwe ku itariki 3 Ugushyingo uyu mwaka.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10