Monday, February 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ingabo z’u Burundi na FARDC baravugwaho kongera gukorana mu bitero bikomeye muri Minembwe

radiotv10by radiotv10
09/02/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ingabo z’u Burundi na FARDC baravugwaho kongera gukorana mu bitero bikomeye muri Minembwe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bice bimwe byo mu misozi miremire ya Mimbwe muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo, habaye imirwano ikomeye nyuma yuko FARDC n’abasanzwe bayifasha barimo ingabo z’u Burundi bahagabye ibitero birimo n’iby’indege zitagira abapilote.

Iyi mirwano yabaye kuri iki Cyumweru tariki 08 Gashyantare 2026, mu bice bituwemo cyanye n’Abanyekongo b’Abanyamulenge, ubwo FARDC n’ingabo z’u Burundi na Wazalendo, bagabaga ibitero birimo n’iby’indege zitagira abapilote (drones) ndetse n’intwaro za rutura.

Ibi bitero byagabwe mu bice nka Kakenge, Rugezi, Kalingi, na Point Zéro, bigenzurwa n’Umutwe urwanirira uburenganzira bw’Abanyamulenge wa Twirwanego ufashwa na M23.

Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko ibisasu byibasiye uduce dutuwemo, bihitana abantu benshi kandi bikomeretsa abandi benshi, nubwo nta mibare y’abagizweho ingaruka n’ibi bitero iratangazwa.

Aganira n’ikinyamakuru SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, Umwe mu baturage yagize ati “Kuva muri iki gitondo, indege zitagira abapilote za FARDC zagiye zigaba ibitero mu duce dutandukanye tw’Abanyamulenge, harimo Kakenge, Kalingi, Point Zéro, na Rugezi. Abasirikare b’u Burundi nabo bivugwa ko bari mu bagabye ibi bitero. Imiryango myinshi yahungiye mu ishyamba.”

Amakuru avuga kandi ko muri bimwe muri ibi bice, abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho, bagerageje guhangana n’ibi bitero bya FARDC, Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − four =

Previous Post

Minisiter Nduhungirehe raises concerns over journalist Hariana’s impartiality and potential conflicts of interest

Related Posts

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

by radiotv10
09/02/2026
0

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwemeje ko bwamenyeshejwe ko...

Ntiharamenyekana abari inyuma y’igitero cyagabwe aho abantu basengeraga muri Pakistan kigahitana benshi

Ntiharamenyekana abari inyuma y’igitero cyagabwe aho abantu basengeraga muri Pakistan kigahitana benshi

by radiotv10
07/02/2026
0

Abantu 31 bishwe, abandi benshi barakomereka, mu gitero cy’ubwiyahuzi cyabereye mu musigiti w’Abashiya mu murwa mukuru wa Pakistan, Islamabad, mu...

AFC/M23 yagaragarije ab’i Goma ko ubuyobozi bwayo bwamaze gushinga imizi

AFC/M23 yagaragarije ab’i Goma ko ubuyobozi bwayo bwamaze gushinga imizi

by radiotv10
06/02/2026
0

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yabwiye abaturage bo mu Mujyi wa Goma ko nyuma y’umwaka hashyizweho ubuyobozi bw’uyu mujyi, ubu...

Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya yarashwe inshuro nyinshi

Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya yarashwe inshuro nyinshi

by radiotv10
08/02/2026
0

Lt Gen Vladimir Alexeyev usanzwe ari umwe mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Burusiya, yarashwe inshuro nyinshi mu Murwa Mukuru...

Amakuru mashya: AU yagize icyo ivuga ku gitero AFC/M23 yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani

Amakuru mashya: AU yagize icyo ivuga ku gitero AFC/M23 yagabye ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani

by radiotv10
06/02/2026
0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangaje ko wababajwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote Ihuriro AFC/M23 riherutse kugaba ku Kibuga cy’Indege cya...

IZIHERUKA

Ingabo z’u Burundi na FARDC baravugwaho kongera gukorana mu bitero bikomeye muri Minembwe
AMAHANGA

Ingabo z’u Burundi na FARDC baravugwaho kongera gukorana mu bitero bikomeye muri Minembwe

by radiotv10
09/02/2026
0

Min.Nduhungirehe yagiriye inama Abanyekongo b’Abanyamulenge bigaragaje muri America nk’abashyigikiye ubutegetsi bwa DRC

Minisiter Nduhungirehe raises concerns over journalist Hariana’s impartiality and potential conflicts of interest

09/02/2026
Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

09/02/2026
Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaye barebana akana ko mu jisho nyuma yuko havuzwe urukundo rw’ibanga

Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaye barebana akana ko mu jisho nyuma yuko havuzwe urukundo rw’ibanga

09/02/2026
Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

09/02/2026
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ko hari ibice bigiye kuzaburamo umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda

09/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingabo z’u Burundi na FARDC baravugwaho kongera gukorana mu bitero bikomeye muri Minembwe

Minisiter Nduhungirehe raises concerns over journalist Hariana’s impartiality and potential conflicts of interest

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.