• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 yagaragarije ab’i Goma ko ubuyobozi bwayo bwamaze gushinga imizi

radiotv10by radiotv10
06/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
AFC/M23 yagaragarije ab’i Goma ko ubuyobozi bwayo bwamaze gushinga imizi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yabwiye abaturage bo mu Mujyi wa Goma ko nyuma y’umwaka hashyizweho ubuyobozi bw’uyu mujyi, ubu ibintu byose byamaze kujya ku murongo igisigaye ari ugukomeza urugendo rw’iterambere ndetse no kubohora Congo yose.

Corneille Nangaa yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gashyantare 2026 ubwo yaganiraga n’abaturage bo muri uyu Mujyi, nk’umunsi wo kwibuka umwaka ushize bahawe ubuyobozi bwawo.

Uyu mujyi wafashwe mu mpera za Mutarama umwaka ushize wa 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje abarwanyi ba AFC/M23 n’uruhande bahanganye rwari rugizwe na FARDC, ingabo za SADC, Abacancuro ndetse n’imitwe irimo FDLR.

Muri iki kiganiro, Nangaa yagiranye n’abaturage b’i Goma, yababwiye ko intambara muri uyu Mujyi yarangiye burundu, bigizwemo uruhare n’igisirikare cy’iri Huriro, gikwiye kubishimirwa.

Yavuze ko “Mubikesheje imbaraga z’inzego za gisirikare, iz’umutekano n’iz’Intara, ubu muraryama mugasinzira, amahoro yaragarutse, ku bw’iyo mpamvu mureke tubashimire. Ubwo mvuga ko rero intambara yarangiye, ubu tugomba gukomeza urugamba rw’iterambere.”

Corneille Nangaa kandi yaboneyeho gushimira ubuyobozi bw’inzego bwite zikomeje gukora ibishoboka kugira ngo uyu mujyi wa Goma ukomeze kurangwamo amahoro ndetse n’ubuzima bukaba bukomeje gutera imbere.

Yakomeje asaba abaturage na bo gukomeza gutanga umusanzu wabo muri ibi byose, abibutsa ko Igihugu cyabo kigomba kubeshwaho kandi kigatezwa imbere n’Abanyekongo ubwabo.

Ati “Aho rero mvugira ko intambara yarangiye, kuva AFC/M23 yagera hano, ntiteze kuzasubira inyuma ahubwo mu ntero yacu turavuga ngo ‘tutasonga mbere’ [tuzakomeza intambwe igana imbere] tuzakomeza intambwe igana mbere kugeza igihe tuzabohorera Congo yose.”

Nangaa atangaje ibi nyuma yuko Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’iri Huriro AFC/M23, General Sultani Makenga avuze ko abantu bakwiye kumva ko urugamba ari bwo rugitangira kandi ko bazaruhuka ari uko babohoye Congo yose bakayikura mu menyo y’ubutegetsi bubi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 10 =

Previous Post

Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya yarashwe inshuro nyinshi

Next Post

When Is the Right Age for Kids to Have Phones and social media?

Related Posts

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo, hatangiye igeragezwa ry'imiti ibiri ishobora...

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Umugore w’imyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yabyaye abana babiri mu minsi ibiri, nyuma yo kumara amasaha...

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

by radiotv10
03/07/2026
0

Guverinoma ya Tanzaniya yohereje abasirikare n'abapolisi benshi i Dar es salaam, no mu yindi mijyi minini, ngo bajye gukumira imyigaragambyo...

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

by radiotv10
03/07/2026
0

Abanya-Uganda 273 bacyuwe mu Gihugu cyabo bakuwe muri Afurika y'Epfo, bakaba ari abagize icyiciro cya mbere cy’abo Guverinoma ya Uganda...

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Next Post
When Is the Right Age for Kids to Have Phones and social media?

When Is the Right Age for Kids to Have Phones and social media?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi gica ibintu muri Congo gishobora kubonerwa umuti

Ntibisanzwe: Umugore yabyabe abana babiri mu minsi ibiri itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.