• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya yarashwe inshuro nyinshi

radiotv10by radiotv10
08/02/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umujenerali ukomeye mu gisirikare cy’u Burusiya yarashwe inshuro nyinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Vladimir Alexeyev usanzwe ari umwe mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Burusiya, yarashwe inshuro nyinshi mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu, i Moscow.

Lt Gen Vladimir Alexeyev, akimara kuraswa mu gitero cyabereye mu nzu mu nkengero z’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru w’u Burusiya i Masco, yahise ajyanwa mu Bitaro.

Alexeyev asanzwe ari nimero ya kabiri mu buyobozi bukuru bw’ubutasi bwa gisirikare bwa GRU mu Burusiya akaba n’umusirikare wo mu rwego rwo hejuru urasiwe mu murwa mukuru kuva u Burusiya bwatangiza intambara muri Ukraine mu myaka ine ishize.

Uyu musirikare kandi ari mu bayobozi bo mu Burusiya bashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ubwongereza nyuma yuko GRU ishinjwa kuba inyuma y’igitero cyagabwe i Salisbury mu Bwongereza muri 2018.

Svetlana Petrenko wo muri Komite Ishinzwe Iperereza mu Burusiya, yavuze ko yahise atangiza iperereza ku muntu warashe uyu mujenerali. Yagize ati “Uwarashwe yahise ajyanwa mu Bitaro bimwe mu mujyi.”

Uwarashe uyu musirikare ukomeye, yahise acika, aho abashinzwe iperereza bari kwifashisha amashusho ya CCTV kugira ngo babone ibimenyetso kugira ngo batangire kumushakisha.

Umuturanyi wa Alexeyev yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko yakanguwe n’urusaku rw’amasasu yarashwe ari menshi, ubundi akumva uwarashwe ari gutaka cyane.

Yagize ati “Abandi baturanyi na bo bihutiye gusohoka. Babajije uko bafasha, niba bahamagara imbangukiragutabara na polisi, ariko yari yamaze kubahamagara.”

Alexeyev ni umwe mu basirikare bo hejuru bagize uruhare runini mu ntambara yo muri Ukraine, ndetse akaba ari umwe mu bitabiriye ibiganiro na Ukraine mu gihe u Burusiya bwagotaga umujyi wa Mariupol muri 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 16 =

Previous Post

Ibyavugiwe mu rubanza rwa Mugisha uba muri America ukekwaho kwica agongeye mugenzi we i Kigali

Next Post

AFC/M23 yagaragarije ab’i Goma ko ubuyobozi bwayo bwamaze gushinga imizi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
AFC/M23 yagaragarije ab’i Goma ko ubuyobozi bwayo bwamaze gushinga imizi

AFC/M23 yagaragarije ab’i Goma ko ubuyobozi bwayo bwamaze gushinga imizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.