Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique zigize itsinda ‘Battle Group VI and Rwanda level 2+ Hospital’ zizihije isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, zinavuga ko umunsi nk’uyu ari uwo kuzirikana ubutwari bwaranze ingabo zahoze ari RPA.
Izi ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwiswe MINUSCA, zakoze iki gikorwa kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 30 rumaze rwibohoye, cyabereye mu kigo cya Gisirikare cya Bria muri Perefegitura ya Haute –Kotto.
Perefe w’iyi Perefegitura ya Haute–Kotto, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye u Rwanda ku ntambwe ishimishije rugezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira Guverinoma y’u Rwanda ku mbaraga n’umuhate igira mu gushakira umuti amakimbirane n’imvururu ndetse no kurwanya ivangura.
Perefe w’iyi Perefegitura wanashimiye u Rwanda uburyo ruteza imbere guha amahirwe angana ku baturage bose, yanashimye kuba rwarahaye ubufasha Igihugu cyabo cya Centrafrique mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano binyuze mu bwumvikane bw’Ibihugu byombi.
Umuyobozi Mukuru w’iri tsinda ry’Ingabo rya Battle Group VI, Lt Col Tharcisse MPFIZI, yavuze ko umunsi wo Kwibohora uba buri mwaka, mu rwego rwo guha icyubahiro ingabo zahoze ari RPA zagaragaje ubutwari zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ndetse zikabohora Igihugu cyari mu menyo y’ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside.
Lt Col Tharcisse MPFIZI yavuze ko umunsi nk’uyu wo Kwibohora kandi, ugaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda n’intego biyemeje yo kwiyubakira Igihugu cyababyaye.
Ibi birori kandi byanitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ndetse n’abayobozi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), n’abo mu Miryango itari iya Leta.
RADIOTV10