Inkumi Rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Junior yihebeye- Amafoto

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya – Brazil Vinicius Junior umwe mu bakinnyi bakomeye muri Real Madrid cyera kabaye yerekanye inkumi yihebeye.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Marca cyandikira muri Espagne, cyavuze ko Vinicius Junior yagaragaje iby’urukundo rwe na Kenia Os ukomoka Muri Mexico.

Izindi Nkuru

Ubusanzwe uyu mukinnyi unyura imbere ku ruhande rw’ibumoso ntabwo ngo yajyaga agaragara mu buzima bw’urukundo. Ibi ngo yabigaragarije kuri Instagram ye. Ubwo yari mu biruhuko n’uwo yihebeye. Gusa ngo ntabwo benshi bakekaga ko yaba ari umukunzi we.

Ubu Real Madrid iri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ku itariki 19 Nyakanga nibwo Vinicius Junior yasanze bagenzi be nyuma yo kuva muri ibyo biruhuko yagiranyemo ibihe byiza n’umukunzi we.

Ubwo umwaka w’imikino ushyize wasozwaga Vini yasabye umutoza ko yajya kuruhuka yitegura umwaka uzakurikiraho. Marca yandikira muri Espagne yavuze ko Vini yayihamirije ko Keina OS bamaranye ibihe mu kuruhuko ari umukunzi we.

Keina OS yavutse mu 2000 avukira muri Mexico.

Ibitangazamakuru byo muri Brazil, nabyo byari bimaze igihe biri mu rujijo byibaza niba Keina OS akundana na Vinicius. Ibi babishingiraga ku mafoto na Video zafashwe aba bombi baruhikira muri Brazil.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru