Inkuru ibabaje iturutse mu Bwongereza: Queen Elizabeth amaze gutanga (Kwitaba Imana)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko Umwamikazi Elizabeth II wari urembye, yamaze gutanga kuri uyu wa Kane.

Muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje inkuru y’incamugongo ko Queen Elizabeth yatanze nyuma yuko bwari bwabanje gutangaza ko arembye.

Izindi Nkuru

Umwamikazi Elizabeth II yitabye Imana ku myaka 96 y’amavuko aho yari amaze imyaka 70 ku ngoma y’Ubwami.

Amakuru yo kuberama (Kurwara k’umwami) kwa Queen Elizabeth yatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, aho Ubwami bw’u Bwongereza bwavuze ko abaganga be bahangayikishijwe n’ubuzima bwe kuko bwari bumeze nabi.

Ubwami bw’u Bwongereza kandi bwari bwatangaje umuhungu wa Queen Elizabeth II, Prince Charles, umugore we Camilla ndetse na Prince William, bari berecyeje i Balmoral muri Scotland aho Umwamikazi arwariye.

Itangazo ry’Ubwami bw’u Bwongereza rivuga ibijyanye n’itanga rya Queen Elizabeth II, rivuga ko Umwami Charles wari wamaze kugera i Balmoral agumayo ndetse n’Umwamikazi (Camilla), bakazagaruka ejo.

Nyuma yuko hatangajwe inkuru y’itanga ry’Umwamikazi, abongereza benshi bahise binjira mu gahinda, aho bamwe bahise batangira kurira ndetse bamwe bahise bahindura imyambaro aho ubu bambaye imyenda y’ibara ry’umukara rigaragaza agahinda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru