Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’iminsi micye hagaragajwe ingaruka z’amakimbirane y’abashakanye ku bana, uruhinja rw’amezi abiri rwitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ababyeyi barwo bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ubwo barwanaga mu gicuku cy’ijoro.

Uyu mwana yitabye Imana biturutse ku makimbirane yabaye hagati y’ababyeyi be bafatanye mu ishingu mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 05 Werurwe 2022.

Izindi Nkuru

Ibi byabereye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve muri aka Karere ka Musanze mu rugo rw’uyu mugabo witwa Innocent bivugwa ko yarwanye n’umugore we.

Eugene Munyaneza uyobora Akagari ka Kabeza, yemeje amakuru y’iyi mpanuka yahitanye umwana w’uruhinja, avuga ko abaturage ndetse n’ubuyobozi bwajyaga gukiza aba bashakanye ubwo barwanaga. Ati “Twatabaye dusanga umwana yamaze gupfa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubwo uyu mugabo n’umugore we bisobanuraga, bahisha ko uyu mwana wabo yazize aya makimbirane yabo.

Ati “Ntabwo bari kwemera ko bamugwiriye, bavuga ko umugabo yatashye akererewe akarwana n’umugore bamaze kwikiranura bajya kuryama, saa cyenda z’ijoro umugore arebye umwana asanga yapfuye.”

Amakimbirane yo muri uyu muryango ngo si mashya nkuko byemejwe n’uyu muyobozi w’Akagari ka Kabeza, Eugene Munyaneza.

Iyi mpanuka yahitanye umwana w’uruhinja ikomoka ku makimbirane y’abashakanye, ibaye nyuma y’iminsi micye Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana agaragaje ingaruka z’amakimbirane yo mu miryango ku mikurire y’abana, aho yemeje ko atuma bagwingira.

Dr Sabin wagaragaje ingaruka itari izwi na benshi, yagize ati “Iyo mu muryango batongana hejuru y’umwana muto w’uruhinja, ubwonko butanga amakuru ku bindi bice by’umubiri biti ‘nimwicare ntimukure hano hari ikibazo’.”

Ni ingingo yatunguye benshi kuko batakekaga ko intonganya hagati y’abashakanye zagira ingaruka ku mikurire y’umwana, ariko noneho aha i Musanze ho zanavuyemo urupfu rw’umwana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru