Monday, September 9, 2024

Inkuru nziza ku batsindiye ‘Provisoire’ n’abateganya kuzikorera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hashyizweho impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga zikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo abazajya bazishaka, bazajya bazaka bakoresheje urubuga rusanzwe rwakwaho ibyangombwa rw’Irembo, batiriwe bajya ku cyicaro cya Polisi ishinzwe ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.

Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023.

Iri tangazo rimenyesha ko hashyizweho uruhushya rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, rikamenyesha “abantu batsindiye cyangwa abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo zifite agaciro. Uru ruhushya ruzajya rutangwa binyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw guhera ku itariki 03 Mata 2023.”

Iri shami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, rivuga ko umuntu wese watsindiye uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, bazishyura banyuze ku Irembo nkuko bisanzwe, akaba ari na ho bazabonera kopi y’uruhushya rwabo.

Iri tangazo rigira riti “Abafite uruhushya rw’agateganyo rusanzwe, rugifite agaciro, na bo bemerewe gusaba uru ruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga nta bundi bwishyu busabwe.”

Ufite uru ruhushya rw’ikoranabuhanga kandi, ashobora kurwereka umupolisi ku rupapuro cyangwa ahandi rubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga nko kuri telefone, igihe bibaye ngombwa.

Ubusanzwe impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, zatangirwaga ku cyicaro cy’iri shami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Aya mavugurura yo gutanga impunshya zo gutwara ibinyabiziga, aje mu gihe hanamaze iminsi hatangajwe ko hatangijwe ibigo 16 bizajya bikorerwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, zaba iz’agateganyo n’iza burundu, bizajya bikora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Janvier mugwaneza says:

    Nibyiza turabishomiye nabazaga bizatangira ku taliki yihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts