Karasira wabitswe ari muzima yaje mu Rukiko na Bibiliya Abanyamategeko bamuvugaho ibitangaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga haherutse gucicikana amakuru y’ibihuha ko Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, atakiriho, yaje mu Rukiko yitwaje igitabo cy’ibyahumetswe n’Imana, abanyamategeko be bongera kuvuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe, bamugereranya na Barafinda wigeze kujyanwa i Ndera.

Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwiye amakuru y’ibihuha yazamuwe na bamwe mu bakunze kuvuga nabi u Rwanda, ko Aimable Karasira yitabye Imana. Aya makuru yananyomojwe n’ubuyobozi mu Rwanda, nkuko byahamirijwe RADIOTV10.

Izindi Nkuru

Ibi bihuha bikurikiwe n’ikimenyetso nyirizina ko uyu mugabo wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ari muzima, aho kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata yitabye Urukiko.

Karasira Amaible yitabye Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rufite icyicaro i Nyanza, nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga urubanza rwe, rwiyambuye ububasha kuri rwo.

Aimable Karasira wageze mu cyumba cy’uru Rukiko, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yari yitwaje Bibiliya, ndetse yabona Abanyamakuru akayimanika, agaragaza ko Imana isumba byose.

Yunganiwe n’Abanyamategeko basanzwe bafite amazina azwi mu Rwanda, nka na Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana.

Karasira yahise abwira Urukiko ko afite inzitizi, zirimo izishingiye ku burwayi, burimo agahinda gakabije yatewe n’amateka ashaririye yabaye mu Rwanda nka Jenoside Yakorewe Abatutsi, yamutwaye abo mu muryango we bose.

Yavuze kandi ko n’umuvandimwe we yari yarasigaranye na we afite uburwayi bwo mu mutwe, ku buryo na we byamugizeho ingaruka zikomeye mu mutwe.

Me Kayitana Evode wagaragarije Urukiko ko umukiliya we adakwiye gukorerwa uburyozwacyaha, kuko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yifashishije urugero rw’undi Munyarwanda na we wari ufite ibyo yari akurikiranyweho ariko bikaza kugaragara ko afite uburwayi bwo mu mutwe, ari we Barafinda Sekikubo Fred, avuga ko uyu atajyanywe imbere y’Inkiko ahubwo ko yajyanywe kuvuzwa.

Me Kayitana Evode yagize ati “Barafinda yaravujwe aho yavugaga ibigambo bitandukanye birimo ko yatsinze amatora, ndetse umugore we ari First Lady, ndetse RIB ibuza Abanyamakuru kumuvugisha biraba, ubu ntakibazo afite, ari we na Karasira Aimable na we niko akwiye gufatwa.”

Muri iri buranisha kandi, Aimable Karasira yabwiye Abacamanza ko afite uburwayi bunyuranye burimo ako gahinda gakabije, indwara y’igisukari (Diabetes), kandi akaba afunzwe nabi.

Karasira wasabaga ko yarekurwa akabanza akavurwa, yasabye ko yahabwa uburenganzira akavurwa n’abaganga b’abanyamahanga kuko abo mu Rwanda ashobora kubabwira uburwayi bwe, ntibabwumve ngo kubera ubwoba.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge ku byatangajwe n’uruhande rw’uregwa, bwavuze ko Aimable Karasira arwaye koko, ariko ko agifite ubushobozi bw’abantu bazima.

Ubushinjacyaha bwashimangiraga ko Karasira atafatwa nk’umurwayi wo mu mutwe nkuko we n’abamwunganira babivuga, bwavuze ko ibyo kuba Karasira yabanza kuvuzwa, byasuzumwa n’Urukiko.

Urukiko rumaze kumva impaka z’impande zombi kuri izi nzitizi z’uregwa, rwahise rusubika urubanza, rutangaza ko ruzasoma icyemezo cyarwo ku wa Kane tariki 06 Mata 2023.

Karasira akurikiranyweho ibyaha birimo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho we yakunze kuvuga ko atahakana Jenoside kandi na we ari umwe mu bayirokotse.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru