Inkuru y’akababaro ku musirikare w’u Rwanda wari mu butumwa muri Centrafrique

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), yishwe n’igitero cy’abitwaje intwaro bagabye mu gace ko muri Perefegitura ya Haute-Kotto mu majyaruguru y’iki Gihugu.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’ubu butumwa bwa MINUSCA, uyu musirikare w’u Rwanda yishwe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Nyakanga, ubwo yari ku burinzi mu gace ko mu birometero 3 uvuye mu mujyi wa Sam-Ouandja.

Izindi Nkuru

MINUSCA itangaza ko abarwanyi batatu muri aba bitwaje intwaro bagabye iki gitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda, na bo bishwe, mu gihe undi umwe yafashwe mpiri.

Mu gace ka Sam-Ouandja, hari haherutse kongerwa ibikorwa by’umutekano kuko hari haherutse koherezwa abandi basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bari bahageze tariki 05 z’uku kwezi kwa Nyakanga, ndetse hanongerwa Abapolisi bari boherejwe muri uyu mujyi no mu bice biwukikije.

Ni nyuma y’uko tariki 04 Nyakanga hari habaye igitero n’ubundi cyari cyagabwe n’abitwaje intwaro cyahitanye ubuzima bwa bamwe, ariko izo nyeshyamba zari zakigabye zikaba zari zahise zihunga ubwo hongerwaga abasirikare.

Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique akaba anayoboye ubu butumwa bwa MINUSCA, Valentine Rugwabiza, yatangaje ko yamaganye ibikorwa nk’ibi by’abitwaje intwaro.

Yagize ati “Twamaganye bidasubirwaho iki gitero cyibasiye abasirikare b’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kandi dushimira ubwitange bwa MINUSCA mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu gucungira umutekano abasivile n’abayobozi ba Centrafrique.”

Rugwabiza kandi yashimiye “ubutabazi bwihuse bw’uburinzi bwakozwe n’abasirikare b’u Rwanda ubwo habaga iki gitero, bwabashije kwirukana inyeshyamba ndetse bukanacungira umutekano abaturage bo muri Sam-Ouandja.”

MINUSCA kandi yaboneyeho gusaba ubuyobozi bwa Centafricque gushyira imbaraga mu gutuma hamenyekana abagize uruhare muri iki gitero kugira ngo bazabiryozwe mu butabera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru