Monday, May 19, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umukoro wahawe urubyiruko ruba mu mahanga wumvikanamo inkuru nziza ku ruba mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
11/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Umukoro wahawe urubyiruko ruba mu mahanga wumvikanamo inkuru nziza ku ruba mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Urubyiruko isaba urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga kuyifasha guhangana n’ubushomeri bwugarije bagenzi babo baba mu Rwanda, mu gihe rwo ruvuga ko uyu mukoro utoroshye, ariko ko bagiye kubishyira mu byo bagomba gukora.

Abasore n’inkumi 65 bavuye mu Bihugu 13 byo ku Migabane itandukanye y’Isi; bari i Kigali mu gikorwa cyo gusobanurirwa amateka y’Igihugu cyabo, barimo abakigezemo ku nshuro ya mbere.

Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amarika n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga; yabasabye kuza kubaka igihugu cyabo.

Yagize ati “Ibihugu by’amahanga biratwakira kuko nitwe twijyana ntabwo baba baduhamagaye, ariko bahora bibaza ngo uzataha ryari? Hari n’ubwo bakubaza ngo harya wowe uturuka hehe? Ukavuga ngo njyewe ndi Umubiligi, Umuholandi, Umunya-Canada, Umunyamerika,…ariko kubera uruhu rwawe bakakubaza ngo inkomoko yawe ni iyihe? […] ukabona n’abantu bo muri Aziya batangiye kukubaza ngo uzataha ryari? Iyo uturuka mu Gihugu gikennye abantu bakubonamo ibibazo kuruta ibisubizo.”

Yakomeje agira ati “Mudufashe tuzamure u Rwanda, noneho tujye tugenda ahantu hose bifuza ko tubagenderera batatubonamo ibibazo.”

Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Abdallah Utumatwishima yagejeje kuri uru rubyiruko ikibazo gikomereye rugenzi rwarwo ruba mu Rwanda.

Yavuze ko abanyarwanda 27,1 % ari urubyiruko, ni ukuvuga ko bagera muri Miliyoni enye, kandi 29% y’aba bose, bakaba batagira akazi.

Yagize ati “Urugero rw’ubushomeri ruri hejuru. Inshingano dufite nka Minisiteri y’Urubyiruko ni ukubashakira akazi hano, ariko ikibazo mfite kinakomeye ni uko umubare munini wabo udafite amashuri menshi, ahubwo barangije amashuri abanza yonyine.”

Yavuze kandi ko 3% y’uru rubyiruko ari bo barangije kaminuza. ati “Nyamara mfite umukoro wo kubashakira imirimo bose, murumva ko bisaba gutekereza cyane.”

Yakomeje asaba uru rubyiruko ati “Niba ufite igitekerezo ku giti cyawe, cyangwa mukakigira nk’itsinda; uzatubwire twiteguye no kugusanga aho uri kugira ngo tugire icyo dufasha uru rubyiruko rwacu. Ariko urubyiruko mvuga ni urwa hano n’uruva mu mahanga, kuko hari n’Abanyarwanda barangiza amashuri mu mahanga bakagwa muri icyo cyiciro.”

Kuri iyo ngingo; uru rubyiruko rwatubwiye ko bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bishobora kuva imahanga bije guhanga imirimo kuri urwo rubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri.

Kenedy Bizimana uri mu bayobora urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu Bubiligi, yavuze ko bagenzi be baramutse bashyizemo imbaraga, hari icyo bakora.

Yagize ati “Aba bose ubona hano nta n’umwe utiga muri kaminuza, harimo n’abayirangije bari mu kazi. Abo baramutse baje bagashinga ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda; byatanga akazi ku bashomeri. Uwo ni umusanzu ku iterambere ry’Igihugu. Ikindi dushaka ni uko buri muntu ukorera ikigo mu mahanga yagerayo agatangira kujya ababwira u Rwanda, akabasaba gushora imari mu Rwanda, kandi twizeye ko bishoboka. Ibyo bigo nibishora imari mu Rwanda bizatanga imirimo ku rubyiruko.”

Urwego rureberera urubyiruko ruvuga ko rwizeye ubushobozi bw’aba Banyarwanda baba mu mahanga, icyakora ngo hari abava mu Rwanda bagiye kuminuza amasomo ya siyansi; bakagaruka ari inzobere mu kunywa ibiyobyabwenge, bikarangarira umusanzu bari bategerejweho mu kubaka Igihugu utaboneka ahubwo bakaba umutwaro ku Gihugu, bityo ko bakwiye guhaha imico myiza n’ubumenyi, ibibi bakabyanga.

Minisitri w’Urubyiruko yahaye umukoro uru rubyiruko

Na rwo rwiyemeje kugira icyo rukora

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − twelve =

Previous Post

Ibyabaye kuri Padiri wari wagiye kugira uko yigenza muri Lodge biri kuvugisha benshi

Next Post

Inkuru y’akababaro ku musirikare w’u Rwanda wari mu butumwa muri Centrafrique

Related Posts

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Amasengeso abera ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuwe mu Karere ka Ruhango, yahagaritswe by’agateganyo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko iki...

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

IZIHERUKA

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe
IMIBEREHO MYIZA

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

by radiotv10
19/05/2025
0

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

19/05/2025
Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

17/05/2025
Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru y’akababaro ku musirikare w’u Rwanda wari mu butumwa muri Centrafrique

Inkuru y’akababaro ku musirikare w’u Rwanda wari mu butumwa muri Centrafrique

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Umwe mu bagize Guverinoma yagize icyo avuga kuri Album y’umuhanzi Nyarwanda

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.