Inkuru y’akababaro mu ikipe ya Kiyovu Sports

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports, bwatangaje urupfu rwa François Mvuyekure wigeze kuba Perezida w’iyi Kipe witabye Imana azize uburwayi, bwihanganisha umuryango we n’inshuti.

Amakuru y’urupfu rwa François Mvuyekure bakundaga kwita Kaburimbo, rwatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga, buvuga ko “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’uwabaye Perezida wacu, François Mvuyekure (Kaburimbo).”

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukomeza bugira buti “Umuhate we n’imiyoborere ireba kure, yabaye imbarutso y’ahazaza ha Kiyovu Football Club.”

Muri ubu butumwa, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukomeza bugira buti “Gukorana ishyaka byamuranze bizasigara ari umurage tuzakomeza kubakiraho.”

Kiyovu Sports kandi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze ndetse n’umuryango w’abakunzi ba ruhago bose.

François Mvuyekure wigeze kuba Perezida wa Kiyovu yitabye Imana

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru