Inkuru y’akababaro y’undi mu bagabo batatu basetsaga benshi kuri YouTube

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Undi mugabo umwe muri batatu b’abavandimwe bamamaye mu biganiro byo kuri YouTube, yitabye Imana, nyuma y’uko undi na we yitabye Imana umwaka ushize.

Uwapfuye ni Buhigiro Andre, w’imyaka 86 ari na we wari mukuru mu bagabo batatu; bamenyekanye kuri YouTube batanga ibiganiro bisekeje ndetse banigeze gukina filimi.

Izindi Nkuru

Buhigiro Andre yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Nzeri 2023, azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Nyakwigendera wigeze kujyanwa mu bitaro ariko akaza gusezererwa, yari amaze iminsi ari mu rugo arembye, atagira icyo arya n’icyo anywa.

Nyuma yo kwitaba Imana, umubiri wa Buhigiro Andre wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.

Yitabye Imana nyuma y’amezi icumi (10) umuvandimwe we Rudakubana Paul, na we yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, aho we yapfuye mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2022, aguye aho yari atuye.

Buhigiro Andre na Rudakubana Paul, basize umuvandimwe wabo Sindikubwabo Peter, bakunze kugaragarana mu biganiro batangaga kuri YouTube.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru