Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Inkuru y’akanyamuneza kuri rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi

radiotv10by radiotv10
23/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Inkuru y’akanyamuneza kuri rutahizamu w’Amavubi ukina i Burayi
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Byiringiro Lague w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden, yigaragaje mu mukino iyi kipe yatsinzemo ibitego bitanu, birimo bibiri bye, byatumye aba umukinnyi w’umukino.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane, wahuzaga iyi kipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu ndetse na Hammarby Talang FF, warangiye iyi ikinamo Umunyarwanda, itsinze ibitego 5-2.

Muri ibi bitego bitanu, harimo bibiri bya rutahizamu w’Amavubi, Byiringiro Lague, birimo icyo yatsinze ku munota wa 76’ w’umukino ndetse n’icyo yatsinze mu minota y’inyongera (90+2’).

Byiringiro Lague wagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’abakunzi b’iyi kipe, yahise anatorwa nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino (Man of the Match).

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’iyi kipe, ubuyobozi bwayo bashimiye Byiringiro Lague kuri ibi bitego yayitsindiye, biri mu byayihesheje intsinzi.

Ubu butumwa bunaherekejwe n’ifoto yakozwe ya Byiringiro Lague yo kumushimira, bugira buti “Turagushimiye Lague […] Lague yabaye umukinnyi w’umukino, atowe n’abafana.”

Byiringiro Lague wavuye mu Rwanda afashije ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC kwegukana ibikombe bya Shampiyona, yageze muri Sweden muri Werurwe uyu mwaka, aho muri iyi kipe yasanzeyo Umunyarwanda mugenzi we Yannick Mukunzi bakinana ubu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Mu Rwanda hatangijwe irindi soko ridasaba ko abantu bava aho bari

Next Post

Haravugwa icyemezo cyumvikana nk’agahomamunwa cyakurikiye ibiteye agahinda byabaye ku mukobwa

Related Posts

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Umunyezamu wa Rayon Sports FC, Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila yatanze inama ku cyakorwa ngo ikipe ye isezerere Singida Black Stars...

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

IZIHERUKA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa icyemezo cyumvikana nk’agahomamunwa cyakurikiye ibiteye agahinda byabaye ku mukobwa

Haravugwa icyemezo cyumvikana nk’agahomamunwa cyakurikiye ibiteye agahinda byabaye ku mukobwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Why do young people quit jobs after a few months?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.