Monday, March 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse

radiotv10by radiotv10
02/03/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse
Share on FacebookShare on Twitter

Israel yagabye ibindi bitero by’indege kuri Iran, ndetse itangira no kugaba ibitero ku barwanyi ba Hezbollah bashyigikiwe na Iran muri Libani ku wa Mbere, mu gihe Tehran na yo yatangaje ko yagabye ibitero bya misile, ivuga ko byafunguye amarembo y’intambara yeruye kuri Israel.

Israel yatangaje ko iri kugaba ibitero ku hantu hafitanye isano n’abarwanyi ba Hezbollah bo muri Libani, umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye ba Tehran mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’uko Hezbollah ivuze ko yagabye ibitero bya misile na drones byerekeza kuri Israel, mu rwego rwo kwihorera ku iyicwa ry’Umuyobozi Mukuru w’Idini muri Iran, Ali Khamenei.

Ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ya Libani, NNA, cyatangaje ko imibare ya mbere igaragaza ko abantu 31 bishwe, mu gihe abasaga 149 bakomeretse muri ibyo bitero. Israel yavuze ko byibasiye ibice by’amajyepfo ya Beirut bigenzurwa na Hezbollah, ndetse yongeraho ko yanagabye ibitero ku barwanyi bakuru b’uwo mutwe.

Israel kandi yanagabye ibindi bitero kuri Iran. Humvikanye ibiturika mu bice bitandukanye bya Tehran, aho ibitero byagabwe ku mujyi wa Sanandaj, mu ntara y’Uburengerazuba bwa Kurdistan muri Iran, byahitanye nibura abantu batatu, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta.

Hagati aho, nyuma y’aho saa moya za mu gitondo (05:00 GMT) kuri uyu wa Mbere, mu mijyi ya Israel ya Tel Aviv na Jerusalem, hatanzwe impuruza ziburira abaturage ko hari igitero gishya cya Iran gishobora kwibasira ibice bitandukanye by’iyo mijyi.

Umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran (Islamic Revolutionary Guards Corps) wahise usohora itangazo rivuga ko misile zarashwe zibasiye inyubako za guverinoma ya Israel i Tel Aviv, ndetse n’ibigo bya gisirikare n’iby’umutekano biri i Haifa no mu bice by’uburasirazuba bwa Jerusalem. Rivuga ko ibyo bitero bizakomeza kwaguka kandi ko impuruza ziburira ibitero bya misile muri Israel “zitazigera zihagarara.”

Ni mu gihe kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026, Perezida Donald Trump yavuze ko ibitero bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibya Israel kuri Iran bishobora gukomeza nibura mu byumweru bine biri imbere.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 11 =

Previous Post

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

Related Posts

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

by radiotv10
02/03/2026
0

Abasesenguzi mu bya politiki, bemeza ko urupfu rwa Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, rushoboro gutuma iri huriro...

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

by radiotv10
02/03/2026
0

Inzego z'Ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za America na Israel, zirimo CIA zari zimaze iminsi zineka bucece Umuyobozi w’Ikirenga wa...

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

by radiotv10
02/03/2026
0

In today’s Middle East, one of the most striking geopolitical realities is Iran’s relative isolation in major regional confrontations, while...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

BREAKING: AFC/M23 yashyize hanze itangazo rya mbere ryemeza urupfu rwa Col Willy Ngoma

by radiotv10
01/03/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyize hanze itangazo ryemeza urupfu rwa Col Willy Ngoma wari...

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye

BREAKING: Israel yemeje ko yagabye ibitero kuri Iran byatangiriye hafi y’ahantu hakomeye

by radiotv10
28/02/2026
0

Israel yemeje ko yatangije ibitero kuri Iran bigamije kwikiza imbogamizi, aho igitero cya mbere cyagabwe hafi y’Ibiro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa...

IZIHERUKA

Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse
AMAHANGA

Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse

by radiotv10
02/03/2026
0

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

02/03/2026
Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

02/03/2026
Brig.Gen.Rwivanga ayoboye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryagiye kwifatanya n’iza Ethiopia mu birori

Brig.Gen.Rwivanga ayoboye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryagiye kwifatanya n’iza Ethiopia mu birori

02/03/2026
Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda

02/03/2026
Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

02/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.