Monday, March 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

radiotv10by radiotv10
02/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’Ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za America na Israel, zirimo CIA zari zimaze iminsi zineka bucece Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe, ubwo yicirwaga rimwe n’abandi bayobozi bakuru n’ab’igisirikare.

Amakuru avuga ko izi nzego zakurikiranaga ibikorwa bye bya buri munsi, aho yabaga, abo yahuraga na bo, abo bavuganaga, ndetse n’aho yashoboraga kujya kwihisha igihe haba habayeho igitero.

Aya makuru yatanzwe n’abantu batanu bazi neza iby’ubu butasi, babibwiye CNN dukesha aya makuru, bavuze kandi ko n’abandi bayobozi bakuru muri politiki no mu gisirikare muri Iran, na bo banekwaga.

Abo bantu bo mu nzego za politiki no mu za gisirikare, ngo bakundaga n’ubundi guhurira ahantu hamwe n’umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, kuva mu binyacumi bine bishize.

Mu minsi micye ishize, hamenyekanye amakuru yo guhura kwabo. Abayobozi bakuru ba Iran barimo Khamenei, bateganyaga guhura mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, bagahurira mu nyubako zinyuranye mu mujyi wa Tehran, zirimo ibiro by’uyu Muyobozi w’Ikirenga, iy’iby’Umukuru w’Igihugu, ndetse n’inyubako y’ibiro by’urwego rushinzwe ubutasi.

Gusa amakuru yatanzwe n’uwo muri Israel, avuga ko icyo gihe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran usanzwe aca bugufi, yumvaga amasaha ya ku manywa ari yo yaba ari meza kuri we.

Ibi byabereye amahirwe abayobozi ba Israel na US bashakaga kumwikiza. Igitero cyo kumwivugana cyari giteganyijwe gukorwa mu ijoro, cyahise kimurirwa mu masaha y’amanywa nk’uko byemewe n’abantu batatu babihamirije CNN.

Byahise bimenyeshwa abapilote b’indege z’igisirikare cya Israel, mu ibaruwa bandikiwe n’Umugaba Mukuru wacyo Eyal Zamir abasobanurira iby’icyo gitero.

Yari yanditse ngo “ku wa Gatandatu mu gitondo, Operasiyo Roaring Lion izaba itangiye. Muhawe uburenganzira bwo kurasa igipimo cyanyu. Tuzakore amateka. Ndabizeye kandi amahirwe masa kuri mwese.”

Mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri zo muri Israel, indege z’intambara z’igisirikare cy’iki Gihugu zarashe ku nyubako, mu gikorwa cyakorwaga ku bufatanye bwa US na Israel. Izo ndege zari zifite ibikoresho n’amasasu na misile zo kurasa ahantu kure, byo ku rwego rwo hejuru.

Inyubako eshatu zose zagombaga guhuriramo bariya bayobozi bakuru muri Iran, zarashweho ibisasu icyarimwe. Nyuma y’amasaha macye, Perezida Donald Trump yatangaje ko Khamenei yapfuye.

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Ntabwo yashoboraga gucika ubutasi ndetse na sisiteme yamukurikiranaga yo ku rwego ruhambaye, ku bufatanye na Israel, we n’abandi bayobozi bishwe, ntacyo bashoboraga gukora.”

Ntiharamenyekana icyari kigambiriwe ngo bariya bayobozi bakuru ba Iran barimo Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Impinduramatwara na Minisitiri w’Intebe, bahurire muri iriya nama bakoreraga rwagati mu mujyi wa Tehran kandi mu gace kamwe na Khamenei, nyamara America yari imaze iminsi icura imigambi yo kubivugana.

Abandi bahitanywe n’ibi bitero, ni Minisitiri w’ingabo Aziz Nasirzadeh; Adm. Ali Shamkhani, umuyobozi w’inama ya gisirikare; Mohammad Shirazi Wungirije Minisitiri w’Ubutasi; Mohammad Pakpour, umuyobozi mukuru w’umutwe w’ingabo zirinda impinduramatwara za kisilamu; na Seyyed Majid Mousavi, umuyobozi w’ingabo zirinda impinduramatwara za kisilamu, n’abandi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 8 =

Previous Post

Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse

Next Post

Nyuma y’imirwano ikomeye AFC/M23 yisubije agace yari yambuwe ko muri Walikare

Related Posts

Amakuru agezweho nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Nyuma y’imirwano ikomeye AFC/M23 yisubije agace yari yambuwe ko muri Walikare

by radiotv10
02/03/2026
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije agace ka Buhimba muri Teritwari ya Walikare muri...

Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse

Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse

by radiotv10
02/03/2026
0

Israel yagabye ibindi bitero by’indege kuri Iran, ndetse itangira no kugaba ibitero ku barwanyi ba Hezbollah bashyigikiwe na Iran muri...

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

by radiotv10
02/03/2026
0

Abasesenguzi mu bya politiki, bemeza ko urupfu rwa Col Willy Ngoma wari Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, rushoboro gutuma iri huriro...

What the Death of Col Willy Ngoma Could Mean for AFC/M23 In the Conflict- Political analysts

What the Death of Col Willy Ngoma Could Mean for AFC/M23 In the Conflict- Political analysts

by radiotv10
02/03/2026
0

Political Analysts say that the death of Col Willy Ngoma, who was the spokesperson for the AFC/M23 Military group, could...

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

Why Iran Often Stands Alone and Why Many Arab States Align with the U.S. and Israel

by radiotv10
02/03/2026
0

In today’s Middle East, one of the most striking geopolitical realities is Iran’s relative isolation in major regional confrontations, while...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
AMAHANGA

Nyuma y’imirwano ikomeye AFC/M23 yisubije agace yari yambuwe ko muri Walikare

by radiotv10
02/03/2026
0

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

02/03/2026
Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse

Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse

02/03/2026
Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

Icyo urupfu rwa Col Willy Ngoma rushobora gusigira AFC/M23 mu rugamba irimo-Abasesenguzi

02/03/2026
Brig.Gen.Rwivanga ayoboye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryagiye kwifatanya n’iza Ethiopia mu birori

Brig.Gen.Rwivanga ayoboye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ryagiye kwifatanya n’iza Ethiopia mu birori

02/03/2026
Stay Stylish and Safe: Formal Clothes for the Rainy Season

Stay Stylish and Safe: Formal Clothes for the Rainy Season

02/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Nyuma y’imirwano ikomeye AFC/M23 yisubije agace yari yambuwe ko muri Walikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’imirwano ikomeye AFC/M23 yisubije agace yari yambuwe ko muri Walikare

Hahishuwe uko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yari amaze iminsi anekwa mbere yo kwicwa

Intambara ya Israel na Iran yafashe indi ntera mu buryo bwagutse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.